U Rwanda rwabaye Igihugu cya 99 cyakiriwe nk’Umunyamuryango wa WABA (Word Alliance Boxing Association).
Ukwakirwa k’u Rwanda muri WABA, kwabaye mu mpera z’Icyumweru gishize, nyuma y’Imyaka itatu y’ibiganiro.
Amasezerano hagati y’impande zombi, yasinyiwe i Kigali hagati y’uhagarariye WABA mu Rwanda, Sensei Rurangayire Guy Didier n’Umuyobozi wa WABA ku Isi, Onesmo Alfred McBride.
Onesmo Alfred McBride yari yitabiriye Umurwano ukomeye wabaye kuri iki Cyumweru, hagati y’abakinnyi bakomoka mu Rwanda no muri Uganda.
Abakinnyi baturutse muri Uganda baje guhatana n’Abanyarwanda bahize abandi nyuma y’amarushanwa atandukanye yahereye mu Kwezi kwa Gatanu 2024, hashakishwa intyoza kurusha abandi.
Imikino ya nyuma yanatangiwemo Umukandara wa WABA ku mukinnyi w’Umugabo n’Umugabo, yakiniwe muri Kigali Universe rwagati mu Mujyi wa Kigali.
Nyuma yo kwakira u Rwanda muri WABA, Onesmo Alfred McBride yagize ati:“Bidasubirwaho, u Rwanda rwakiriwe nk’Igihugu cya 99 nk’Umunyamuryango wa WABA. Turuhaye ikaze, kandi turizera ko ruzongerera imbaraga Ishyirahamwe ryacu”.
Rurangayire washyize umukono kuri aya masezerano ku ruhande rw’u Rwanda, yagize ati:“Kwakirwa muri WABA ntabwo twabona icyo tubinganya. Bigiye gufungurira amarembo Umukino w’Iteramakofe mu Rwanda”.
Yunzemo ati:“N’umunsi udasanzwe kuri uyu mukino imbere mu gihugu. Abakinnyi bagiye kubyungukiramo kandi ibyiza biracyaza”.
“Mu minsi iri imbere, abakinnyi b’Ibihangange mu Iteramakofe ku Isi bazajya baza i Kigali guhatanira Imikandara itandukanye”.
Ibi ntabwo byari bushoboke tutarakirwa muri WABA. Twagorwaga no kuba twari tutarakirwa, ariko kuri ibi, abakunzi b’umukino w’Iteramakofe bagiye kuzajya baryoherwa uko bwije n’uko bucyeye”.
Nyuma yo kwakirwa muri WABA, u Rwanda rwabaye Igihugu cya gatatu cyo ku Mugabane w’Afurika cyakiriwe, nyuma ya Ghana na Afurika y’Epfo.