Ba Minisitiri b’Ububanyi n’Amahanga mu Muryango G7 bahuriye mu Butaliyani

0Shares

Abaminisitiri bo mu bihugu bigize Umuryango wa G7, bahuriye hanze gato y’Umujyi wa Roma mu Butaliyani, mu nama ngaruka mwaka.

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Anthony Blinken ari mu bayitabiriye.

Ku wa gatandatu w’icyumweru gishize, abayobozi b’uyu muryango wa G7 bongeye gushimangira ko bazakomeza gufatira Uburusiya ibihano biyisaba ikiguzi gikomeye kubera intambara bwagabye kuri Ukraine.

Muri byo harimo kugenzura ibicuruzwa byoherezwa mu mahanga n’izindi ngamba, ndetse baniyemeza gukomeza gushyikira Ukraine igihe cyose bizaba ngombwa.

Muri iyi nama, Ministiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Anthony Blinken yavuze ko azaganira ku bibazo birimo amakimbirane mu burasirazuba bwo hagati, ku ntambara y’Uburusiya na Ukraine, umutekano wo mu karere k’Ubuhinde n’inyanja ya Pasifika, ibibazo by’umutekano biri muri Hayiti n’intambara yo muri Sudani.

Muri uru rugendo rw’iminsi ine, Blinken na bagenzi be b’abaministiri, bateganya guhura na Papa Fransisiko i Vatikani.

Iyi nama igiye kuyoborwa n’Ubutaliyani muri uyu mwaka, yitabiriwe n’ibihugu bya Leta zunze ubumwe z’Amerika, Canada, Ubuyapani, Ubufaransa, Ubudage n’Ubwongereza. (VoA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *