Sina Gérard AC na Police AC begukanye Shampiyona y’Igihugu y’Imikino Ngororamubiri

0Shares

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda y’Imikino Ngororamubiri, Police Athletics Club mu bagabo n’iya rwiyemezamirimo Sina Gérard, Sina Gérard Athletics Club, begukanye Shampiyona y’Igihugu y’Umwaka w’i 2024.

Iyi shampiyona yakinwe kuri uyu wa 23 Ugushyingo 2024, yitabiriwe n’amakipe yose y’imbere mu gihugu, mu kiciro cy’abakuru mu bagore n’abagabo ndetse n’ingimbi n’abangavu.

Yakiniwe muri Sitade nkuru y’Igihugu, Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Ni ku nshuro ya mbere yari ihakiniwe kuva yavugururwa igashyirwa ku rwego mpuzamahanga, aho kuri ubu isigaye yakira abafana bicaye neza ibihumbi 45 bavuye muri 25 yakiraga kuva yakubakwa mu 1987 kugeza mu 2022.

Mu kiciro cy’amakipe y’abagabo, ikipe ya Police Athletics Club yegukanye igikombe nyuma yo gukusanya Imidali yose 29.

Iyi midari yari igizwe n’Imidari 10 ya Zahabu, 8 ya Feza (Silver)  n’Imidari 11 y’Umuringa (Bronze).

Police Athletics Club yaguwe mu ntege n’ikipe ya Sina Gérard Athletics Club, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda y’Imikino Ngororamubi, APR Athletics Club.

Mu kiciro cy’abagore, Shampiyona yegukanywe n’ikipe ya Sina Gérard Athletics Club nyuma yo guhiga izindi mu gukusanya imidari myinshi ya Zahabu, kuko yibitseho imidari 12.

Yakuriwe n’ikipe y’Ingabo z’u Rwanda y’Imikino Ngororamubi, APR Athletics Club, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe y’imikino ngororamubiri ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye, UR Huye Athletics Club.

Mu kiciro cy’ingimbi n’abangavu, imidari y’umwanya wa mbere yakusanyijwe n’ikipe ya Sina Gérard Athletics Club mu byiciro byombi.

Mu kiciro cy’Abangavu, iyi kipe yakusanyije imidari ya Zahabu 12, mu gihe mu Ngimbi yegukanye imidari ya Zahabu 12.

Mu kiciro cy’Abangavu, yakurikiwe n’ikipe ya Rwamagana Athletics Club, mu gihe umwanya wa gatatu wegukanywe n’ikipe ya Kavumu Athletics Club.

Mu Ngimbi, umwanya wa kabiri wegukanywe n’ikipe ya Kavumu Athletics Club, uwa gatatu utwarwa n’ikipe ya Rwamagana Athletics Club.

Imidari mu byiciro bitandukanye yakusanyijwe nyuma y’uko abakinnyi bamaze kurushanwa mu ntera zitandukanye, zabimburiwe no gusiganwa Metero 5000, mu gihe ryazasojwe basiganwa 4x100m.

Izindi ntera abakinnyi bahanganiyemo imidari, zirimo metero 100, 200, 400, 800, 1500, 3000 5000 na metero 10,000.

Mu yindi mikino, hakinywe; Long Jump (Umurambararo), Triple Jump (Gusimbuka inshuro 3), Shot Put (Gutera intosho), Discuss (Gutera ingasire) na Javelin (Gutera umuhunda).

Nyuma y’iri rushanwa, umuyobozi mukuru wungirije w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Anastase BIGIRIMANA, yagize ati:“Kongera gukinira muri Sitade Amahoro birashimishije. Turashimira Perezida wa Repubulika ukora ibishoboka byose ngo u Rwanda rugire ibikorwaremezo bigezweho”.

Yunzemo ati:“Abakinnyi bakoresheje ibihe byiza kurusha uko mbere byari bimeze, bivuze ko iyi Sitade yari ikenewe. Bizafasha kandi gukangura abakinnyi, ku buryo mu gihe basohokeye igihugu ku ruhando mpuzamahanga, bazaba baratinyutse ibikorwaremezo bimeze nka Sitade Amahoro, bityo bikabafasha kwitwara neza no guhesha Ishema u Rwanda”.

Ku ruhande rw’ikipe ya Sina Gérard Athletics Club, umutoza Kanyabugoyi Anicet, nyuma yo gukusanya Imidari itandukanye, yavuye ko bishimishije gukinira muri Sitade Amahoro ivuguruye, yungamo ko byagaragajwe n’ibihe byiza abakinnyi bagize (kugabanya iminota abakinnyi bakoresheje).

Ati:“Iri n’itangiriro. Twegukanye Shampiyona ku nshuro mbere ikiniwe muri Sitade Amahoro ivuguruye. Turizeza umuyobozi wacu, Sina Gérard n’abaturage b’Akarere ka Rulindo ikipe yacu ikorera, ko tuzakomeza kwegukana ibikombe, haba imbere mu gihugu no ku rwego mpuzamahanga”.

Sylvain RUKUNDO, umutoza wa Police Athletics Club, yatangarije THEUPDATE ko yanyuzwe no kwegukana Shampiyona, by’umwihariko akayitwarira muri Sitade Amahoro ivuguruye, yakiniyemo akiri umukinnyi, itarajya ku rwego iriho kuri ubu.

Yakomeje avuga ko ashimira abakinnyi be bamuhesheje igikombe, by’umwihariko n’ubuyobozi bwa Police y’u Rwanda muri rusange buba hafi y’ikipe buri munsi, bukayigenera ibifasha abakinnyi kwitwara neza.

Nyuma ya Shampiyona y’Igihugu, abatoza begukanye imidali n’ibikombe, bahize kuzitwara neza tariki ya 15 Ukuboza 2024 ntagihindutse, ubwo hazaba hakinwa Shampiyona y’Imikino ya Cross Country ku rwego rw’Igihugu.

Mu bihe bitandukanye, iyi Shampiyona yakunze gukinirwa mu Kigo cy’Ishuri ry’Imyuga n’Ubumenyingiro cya Kigali (IPRC-Kigali).

Gusa, mu kiganiro na THEUPDATE, Anastase BIGIRIMANA yadutangarije ko aho izakinirwa, hazamenyekana mu minsi iri imbere.

Amafoto

May be an image of 1 person and text
Umuyobozi mukuru wungirije w’Ishyirahamwe ry’Imikino Ngororamubiri mu Rwanda, Anastase BIGIRIMANA yishimiye kuba bongeye gukinira muri Sitade Amahoro

 

May be an image of 1 person, playing football and text
Kanyabugoyi Anicet, yishimiye kwegukana Shampiyona.

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *