Esipanye: Abimukira batagira Ibyangombwa bagiye koroherezwa

0Shares

Minisitiri ufite abinjira n’abasohoka mu nshingano ze muri Esipanye, kuri uyu wa gatatu, yavuze ko buri mwaka iki gihugu kizajya giha ibyangombwa abimukira bagera mu 300.000 badafite impapuro. Ni uguhera mu kwezi kwa gatanu gutaha kuzageza mu mwaka wa 2027.

Izi ngamba zigamije gusimbura abakozi bagenda basaza mu gihugu no gutuma abanyamahanga baba muri Esipanye badafite impapuro, babona ibyangombwa bibemerera gukora no gutura.

Esipanye yakomeje kwugururira amarembo abimukira, n’ubwo ibindi bihugu byo ku mugabane w’Uburayi byafunze imipaka yabo ku bimukira bambuka mu buryo bunyuranyije n’amategeko n’abashakisha ubuhungiro.

Minisitiri ushinzwe abinjira n’abasohoka, Elma Saiz, mu kiganiro yatanze kuri uyu wa gatatu, yavuze ko Esipanye ikeneye abakozi b’abanyamahanga bagera ku 250.000 banditse, ku mwaka, kugira ngo ikomeze kugira imibereho myiza.

Yavuze ko politiki yo kwemera abimukira mu buryo bw’amategeko itagamije gusa ubukungu mu bijyanye n’umuco no kwubaha uburenganzira bwa muntu, ko ahubwo ari n’iterambere”.

Minisitiri w’intebe wa Esipanye, Pedro Sánchez, yakunze kuvuga ko politiki y’abimukira ya guverinoma ye ari uburyo bwo gukemura ikibazo cy’umubare muto w’abana bavuka muri iki gihugu.

Mu kwezi kwa munani, Sánchez yasuye ibihugu bitatu byo muri Afurika y’iburengerazuba mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’abimukira cya hato na hato, mu birwa bya Canary bya Esipanye.

Ikirwa kiri ku nkombe z’Afurika kibonwa na benshi nk’intambwe yerekeza ku mugabane w’Uburayi, aho urubyiruko ruturuka muri Mali, Senegali, Moritaniya n’ahandi, rutangirira ingendo zo mu nyanja ziteza amakuba, abashakisha amahirwe yo kubona akazi keza mu mahanga, n’abahunga urugomo n’umutekano muke bituruka kuri politiki mu bihugu byabo.

Guverinoma ya Esipanye ivuga ko mu mwaka wa 2023 yahaye viza abanyamahanga miliyoni imwe n’ibihumbu magana atatu. (AP)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *