Kuvugurura Sitade izwi nka ‘Siaka Stevens Stadium’ yubatswe rwagati mu Murwa mukuru Freetown birarimbanyije.
Iyi Sitade yubatswe mu 1979, itahwa mu 1980. Ni Sitade ya Leta, ifite ubushobozi bwa kwakira abafana Ibihumbi 45.
Bitandukanye n’iz’indi Sitade ziri muri iki gihugu, Siaka Stevens Stadium ifite Ubwatsi bw’umwimerere.
Iri kuvugurwa kugira ngo ijyanishwe na Sitade zigezweho kandi zemewe n’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’amaguru ku Isi FIFA no muri Afurika CAF.
Siaka Stevens Stadium yubakishijwe na Siaka Probyn Stevens wabaye Perezida wa mbere wa Sierra Leone hagati y’Umwaka w’i 1971 n’i 1985.
Kuvugurura iyi Sitade, byatangajwe na Minisitiri wa Siporo muri Sierra Leone, Madamu Augusta Jamestaima.
Tariki ya 02 Ugushyingo 2024, ahaerekejwe n’umwungiriza we Lawrence Mbayo, barayisuye hagamijwe kurebwa aho imirimo igeze.
Imirimo yo kuvugurura iyi Sitade, iri gukorwa ku bufatanye bwa Leta na Sierra Leone n’Ubushinwa.
Amafoto