Shampiyona y’umupira w’amaguru mu kiciro cya mbere mu Rwanda igeze ku munsi wa 8, mu gihe Ikipe y’Ingabo z’u Rwanda, APR FC, imaze gukina imikino 3 gusa.
Uku gukina umubare w’imikino utangana n’uw’izindi, byatewe n’uko imwe mu mikino yakinwaga iyi kipe iri gukina imikino y’amajonjora ya CAF Champions League itabashije kurengamo umutaru, mu gihe indi ikinwa abakinnyi bayo bari mu nshingano z’Ikipe y’Igihugu.
Mu mpera z’Icyumweru twaraye dusoje ubwo hakinwaga umunsi wa 8 wa Shampiyona, iyi kipe yahuye na Gorilla FC iyoboye urutonde by’agateganyo.
Amategeko agenga iyi Shampiyona, asobanura ko mu kibuga hagomba kujyamo abakinnyi 6 b’Abanyamahanga kuri 5 b’Abanyarwanda.
Bitandukanye n’iri tegeko, APR FC yatangije mu kibuga abakinnyi 7 b’Abanyamahanga muri 11, bivuze ko Abanyarwanda bari 4 aho kuba 5 nk’uko amategeko abiteganya.
Nyuma yo kubona ko batubahirije amategeko, APR FC yahise yihutira gukura mu kibuga Lamine Ba nyuma y’umunota wa 5 umukino utangiye, imusimbuza Umunyarwanda Kwitonda Alain uzwi nka Bacca.
Uyu mukino wahuje impande zombi, warangiye ziguye miswi y’ubusa ku busa, Gorilla FC ikomeza kuyobora urutonde rwa Shampiyona by’agateganyo, APR FC iri ku mwanya wa 14 n’amanota 5 inganya na Vision FC ya 15, mu gihe Kiyovu Sports ari iya nyuma (16).
Nyuma y’uyu mukino n’uku kutubahiriza amategeko, hatangiye kuvugwa byinshi, birimo no kuba APR FC yaterwa mpaga, ikamburwa inota yari yabonye ndetse igahanisha ibitego 3-0.
Gusa, amategeko agenga uyu mubare, ntabwo atomoye neza, ku buryo wavuga ko byahita byubahirizwa nk’uko byakagenze.
Ku ruhande rwa APR FC, Umutoza wayo, Umunya-Seriba, Darko Novic, ntakozwa iby’uku guhanwa kuri kuvugwa, avuga ko amakosa atari ku ruhande rwabo.
Muri uyu mukino wakiniwe kuri Sitade yitiriwe Pelé i Nyamirambo mu Mujyi wa Kigali, APR FC yakoresheje Abanyamahanga barimo; Umunyezamu Pavelh Ndzila ukomoka muri Congo Brazaville, Seidou Yasif Dauda na Richmond Lamptey bakomoka muri Ghana, Aliou Souane ukomoka muri Senegeal, Mahamadou Lamine Bah ukomoka muri Mali n’Umunyanijeriya, Victor Mbaoma.
Mu gihe cya kabiri, ‘Umunyanijeriya Nwobodo Chidiebere yasimbuye Tuyisenge Arsene uzwi nka Tuguma, mu gihe Umunyamorutaniya Mamadou Sy yasimbuye Richmond Lamptey.
Darko Novic avuga ko gutangiza abanyamahanga 7 mu kivuga, atari ikosa ryabo.
Ati:“Harimo ibintu bitumvikana, ku buryo ntagira icyo mbivugaho. Ntabwo ari ikosa ryacu”.
Novic yatangaje ibi mu kiganiro yahaye Itangazamakuru nyuma y’uyu mukino utari woroshye.
Mu mukino nyirizina, Novic yatangaje ko ayanyuzwe n’uburyo abakinnyi be bawitwayemo, kuko bari bumuhe ibirenze 0-0.
Ati:“Ntabwo nanyunzwe n’uburyo abakinnyi bitwaye. Hari abakinnyi nka Mugisha Gilbert batakinnye nyuma y’uko ku wa Kane bari bakinnye Umukino w’Ikipe y’Igihugu. Ibi kandi ni nabyo byatumye Ruboneka Jean Bosco ashyirwa ku ntebe y’abasimbura”.
Chairman wa APR FC, Col (Rtd) Karasira Richard, yavuze ko ku mukino iyi kipe yanganyijemo na Gorilla FC ubusa ku busa ku Cyumweru, habayemo uburangare bituma umubare w’abakinnyi b’abanyamahanga bagomba guhurira mu kibuga urenga.
Yasabye abafana kubyihanganira, yizeza ko bari gushaka uko bakemura icyo kibazo n’ingaruka zacyo.
Kuri uyu wa Mbere, ku Cyicaro cya FERWAFA hateranye inama ya Komisiyo y’Amarushanwa yiga ku kirego cyatanzwe na Gorilla FC ishinja APR FC gukinisha abakinnyi b’abanyamahanga barindwi.
Mu mikino itatu APR FC imaze gukina, yatsinzemo 1, inganya 2.
Twibutseko urutonde rwa Shampiyona ruyobowe na Gorilla FC na Police FC zombi zifite amanota 15,
Tariki ya 07 Ugushyingo, APR FC izagaruka mu Kibuga yakirwa na Vision FC ku isaha ya saa 18:00 kuri Sitade yitiriwe Pelé.