Imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika ku makipe y’Ibihugu akoresha abakinnyi babene gihugu bakina imbere muri Shampiyona (CHAN), irarimbanyije.
Gushaka itike y’iri rushanwa rizakinwa muri Gashyantare (2) by’Umwaka utaha, bigeze mu ijonjora rya kabiri.
Ku ruhande rw’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda, Amavubi, nyuma yo gusezerera Djibouti ku giteranyo cy’ibitego 3-1 mu mikino yombi, mu ijonjora rya kabiri izisobanura na Sudan y’Epfo yakuyemo Kenya iyitsinze 3-1 mu mikino yombi.
Mu mukino ubanza, u Rwanda rwari rwatsinze igitego 1-0, rutsinda Djibouti ibitego 3-0 mu wo kwishyura.
Ku ruhande rwa Sudani y’Epfo, yari yatsinze Kenya ibitego 2-0 mu mukino ubanza, uwo kwishyura amakipe yombi agawa miswi y’igitego 1-1.
Uyu mukino wo kwishyura wahuje Ibihugu byombi, wakiniwe kuri Sitade ya Nambole i Kampala muri Uganda.
Hagati ya tariki ya 20 na 22 Ukuboza 2024, u Rwanda ruzakirwa na Sudani y’Epfo, mu gihe umukino wo kwishyura uteganyijwe gukinwa nyuma y’Icyumweru kuri Sitade Amahoro i Remera mu Mujyi wa Kigali.
N’ubwo Kenya yasezerewe, ariko ifite itike yo gukina iri rushanwa, nka kimwe mu bihugu rizaryakira.
Imikino ya CHAN 2025, iteganyijwe gukinirwa mu bihugu bya; Tanzaniya, Uganda na Kenya, hagati ya tariki ya 01 n’iya 28 Gashyantare 2024.
Uretse Kenya, Uganda na Tanzaniya zifite itike nk’ibihugu byo muri CECAFA, ibindi bihugu byose bisigaye byo muri aka Karere, bizishakamo igihugu kimwe, ari nayo nzira u Rwanda na Sudani y’Epfo barimo.
Irushanwa rya CHAN ryaherukaga gukinirwa muri Afurika y’i Burasirazuba mu 2016 ubwo ryaberaga i Kigali mu Rwanda.
Icyo gihe, ryegukanywe n’Ikipe y’Igihugu ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo itsinze Mali ibitego 3-1 ku mukino wa nyuma.