Abaturage bo mu ngo 300 mu Karere ka Gisagara bahawe imirasire y’izuba na Polisi y’u Rwanda ifatanyije na Minisiteri y’Ibidukikije, bavuze ko igiye kubafasha gutandukana n’icuraburindi ry’umwijima.
Abahawe imirasire y’izuba ni abatuye mu Murenge wa Mukindo mu Karere ka Gisagara.
Nkundiyaremye Felicienne kimwe n’abandi baturage bavuze ko imirasire y’izuba bahawe izabafafasha kuva mu mwijima baterwaga no kuba nta muriro bagiraga.
Iyi mirasire y’izuba yatanzwe na Polisi y’u Rwanda ku bufatanye na Minisiteri y’Ibidukikije ifite ubushobozi bwo gucanira urumuri inzu yose ndetse no gucagingaho radio na telefone.
Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel, yavuze ko iyi mirasire itangwa mu rwego rwo kubugangabunga ibidukikije no gufasha abaturage batagira umuriro ndetse no kurwanya ibyaha.
Mu Karere ka Gisagara, ibikorwa byo gukwirakwiza umuriro w’amashararazi bigeze ku gipimo cya 72%.
Umuyobozi w’Akarere ka Gisagara, Rutaburingoga Jérôme, yavuze ko bakomeje kugeza umuriro w’amashararazi aho utaragezwa.
Mu Karere ka Gisagara hatanzwe imirasire y’izuba ku ngo 300 ndetse Polisi y’u Rwanda ivuga ko ifite intego yo kuzasoza iki gikorwa mu Gihugu hose hacaniwe ingo zirenga 1200. (RBA)
Amafoto