Abahinzi b’imyumbati mu Karere ka Ruhango barataka igihombo baterwa no kuba bahabwa igiciro cyo hasi, ugereranyije n’ibyo baba barashoye kugira ngo babone imyumbati.
Bavuga ko ubu igiciro bagurirwagaho n’uruganda rwa Kinazi cyagabanutse cyane kikava ku mafaranga 300, ubu kikaba kigeze ku 140 ku kiro.
Kagaba Simeo, umuhinzi w’imyumbati mu Murenge wa Ntongwe Akarere ka Ruhango, ahinga imyumbati ku buso bugera kuri hegitari 5.
Avuga ko ubuhinzi bw’imyumbati bubumbatiye runini ubukungu bw’abatuye mu gice cy’amayaga kuko ihera cyane.
Tumusanze mu murima we n’abakozi bagera kuri 20 barimo kumufasha gusarura imyumbati yeze, abandi basubira inyuma batera ahamaze gusarurwa, hari n’abarimo gutonora imaze gusarurwa.
Ubusanzwe ku mwaka yashoboraga kubona amafaranga arenga miliyoni 3 ariko ubu yiteze kubona asaga miliyoni 1 kubera igiciro gito agurirwaho umusaruro ubu. Iki kibazo agihuriyeho na bagenzi be.
Abaturage bahinga imyumbati bafite amasoko abiri, hari isoko risanzwe bajyanaho imyumbati yabo y’imivunde bagahabwa amafaranga ari hagati ya 200 na 250 ku kiro, gusa harimo ikinyuranyo ku giciro umuhinzi ahabwa ugereranyije n’uko ibiciro biba bihagaze ku isoko, nko Mujyi wa Kigali ku isoko rya Kimironko ikiro cy’ifu y’imyumbati kiragura amafaranga ari hagati ya 800-1000.
Isoko rya kabiri ni uruganda rwa Kinazi rutunganya imyumbati ubu rugura umusaruro w’abahinzi b’imyumbati ku mafaranga 140 ku kiro.
Umuyobozi ushinzwe gutunganya umusaruro muri uru ruganda, Bruno Fadhili asobanura ko uruganda rufite ubushobozi bwo gutunganya toni 120 z’ifu y’imyumbati ku munsi ariko ubu rukora toni 40.
Ku mpamvu zituma rukora ku gipimo cyo hasi, rukaba rwaragabanyije n’igiciro baguriraho abaturage, uyu muyobozi yagaragaje ko hari imashini zidakora neza nk’aho hari iyakabaye ikora toni 2 ku isaha ariko ikora toni 1 gusa.
Uruganda kandi ngo rutunganya ifu ijyanye n’isoko rufite, ibi bigatuma rudashobora kugura umusaruro wose w’imyumbati y’abaturage.
Muri Kanama 2022 ubwo Perezida Paul Kagame yasuraga Akarere ka Ruhango, yagaragaje ko ikibazo cy’imikorere y’uru ruganda kigomba gushakirwa igisubizo mu buryo bwihuse.
Mu minsi mike yakurikiyeho, Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda yatangaje ko hakozwe raporo ku kibazo cy’imashini zari zikenewe muri uru ruganda ko ikibazo kigiye kobonerwa igisubizo vuba, aho yanatangaje ko hari miliyari 1.4 Frw zagombaga gukoreshwa, gusa uko bigaragara ni uko ikibazo kigihari kitakemutse.
Hagati aho, Umuyobozi w’Akarere ka Ruhango, Habarurema Valens asaba abahinzi gukomeza kongera umusaruro badaciwe intege n’ibiciro biriho ubu.
Mu Karere ka Ruhango buri mwaka hahingwa hegitari ibihumbi 18 z’imyumbati, imibare igaragaza ko umusaruro w’imyumbati ugenda wiyongera kuko ubu hegitari yeraho toni 26 zivuye kuri 18 zariho mu myaka 5 ishize. (RBA)