Mpaga yatewe Libya ivuze iki ku mibare y’Amavubi yo kujya mu gikombe cy’Afurika

0Shares

Tariki ya 26 Ukwakira 2024, Ishyirahamwe rya ruhago muri Afuruika ‘CAF’, ryahanishije igihugu cya Libya mpaga y’ibitego 3-0 mu mukino w’umunsi wa 4 cyari kwakiramo icya Nijeriya mu mikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Afurika kizabera muri Maroke mu Mpeshyi y’Umwaka utaha w’i 2025.

Iyi mpaga yashingiye ku bikorwa byafashwe nk’ibya kinyamanswa, Libya yakoreye abakinnyi ba Nijeriya ubwo bageraga ku Kibuga cy’Indege Al Abraq, ikahamara amasaha arenga 12 yabuze kitabwaho.

Nyuma y’ibi byose, kapiteni wa Nijeriya William Troost-Ekong yasabye abakinnyi kurira indege bagasubira i Lagos, ibisigaye bakabiharira ubuyobozi bwa ruhago muri Nijeriya, bugatanga ikirego muri CAF.

Nijeriya yavuye i Benghazi muri Libya tariki ya 15 Ukwakira 2024, idakinnye umukino wari wayijyanye.

CAF imaze gusuzuma ikirego cya Nijeriya no gukora iperereza ku byabaye, yahanishije Libya guterwa mpaga y’ibitego 3-0, amanota 3 agahabwa Nijeriya ndetse inacibwa amande y’Amafaranga Ibihumbi 50 by’Amadorali y’Amerika (50,000$).

Nyuma yo guterwa iyi mpaga, amahirwe ya Libya yo kwerekeza mu gikombe cy’Afurika yahise asa n’ayoyotse.

Mu gihe aya Nijeriya yiyongereye ku buryo budasubirwaho. Ibi bihugu byombi bisangiye itsinda n’u Rwanda na Benin.

Gutera mpaga Libya, byafashije Nijeriya kugira amanota 10, mu gihe hasigaye imikino 2 yo gukina. Bivuze ko muri iyi mikino, isabwa amanota 2 gusa, igakatisha itike bidasubirwaho.

Mu rwego rwo gushaka iyi tike, tariki ya 14 Ugushyingo, Nijeriya izakirwa na Benin i Abidjan muri Ivory Coast, mu gihe umukino w’umunsi wa nyuma (Umunsi wa 6), izawukina yakira u Rwanda i Lagos tariki ya 18 Ugushyingo 2024.

Kugeza ubu, Nijeriya ifite amanota 10, Benin ikayigwa mu ntege n’amanota 6, u Rwanda ku mwanya wa gatatu n’amanota 5, mu gihe Libya iri ku mwanya wa nyuma n’Inota.

Mu mibare, Libya yamaze gukurayo amaso. Gusa, iracyafite amahirwe asa n’aya ntayo. N’ubwo ntawayicira akari uritega, mu gihe yatsinda u Rwanda na Benin, yagira amanota 7, ikaba yahita ikatisha itike.

Urebye icyo imibare igaragaza, hatabayemo guca ku ruhande, itike yo kwerekeza muri Maroke, ukuyemo Nijeriya iyifite ku kigero nk’icya 80%, irahanganirwa n’u Rwanda na Benin.

U Rwanda rurasabwa kuzatsinda Libya mu mukino w’umunsi wa 5. Gutsinda Libya ntabwo bihagiye ubwayo, kuko rwasaba Nijeriya kurutsindira Benin.

Nijeriya yahita ibona itike bidasubirwaho, mu gihe u Rwanda rwahita rufata umwanya wa kabiri n’amanota 8, Benin ikamanuka ku wa gatatu n’amanota 6, Libya ikaguma ku wa nyuma n’Inota.

Umunsi wa nyuma (Umunsi wa 6), Libya yaba ifite Inota, yazahura na Benin i Benghazi, mu gihe u Rwanda rufite kuzisobanura na Nijeriya.

Mu gihe Benin yatsindwa na Libya, n’ubwo u Rwanda rwaba rwatsinzwe na Nijeriya, byasobanura ko rwahita rubona itike yo kujya mu gikombe cy’Afurika ruherukamo mu Myaka 20 ishize (2004).

Mu rugo, Nijeriya yakunze kugaragaza imbaraga nke, kuko yakozwe mu jisho n’amakipe arimo ‘Lesotho na Sierra Leone’, gusa ibi byose byagira ubusobanuro mu gihe yaba itatsinzwe na Benin mu mukino w’umunsi wa gatanu.

Mu ijambo rimwe, tariki ya 14 Ugushyingo 2024, Amavubi azatsinde Libya, Nijeriya itsinde Benin, ibindi bizasobanuke tariki ya 18 Ugushyingo 2024, u Rwanda rwakirwa na Nijeriya, Benin yakirwa na Libya..

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *