Abahaye Umuceri ‘Kirehe Rice’ barataka igihombo nyuma yo gutinda kwishyurwa

0Shares

Abahinzi b’umuceri bakorera mu Turere twa Ngoma na Kirehe baravuga ko kuba baratinze kwishyurwa amafaranga y’umusaruro w’umuceri bahaye uruganda, byabagizeho ingaruka kuko babuze amafaranga bakemuza ibindi bibazo. 

Ku rundi ruhande ariko uruganda Kirehe Rice narwo ruvuga ko rufite umuceri minshi wabuze isoko.

Hashize amezi asaga 2 abahinzi b’umuceri bo mu Turere twa Ngoma na Kirehe bashyikirije umuceri bejeje uruganda rwa Kirehe Rice, kugira ngo nk’uko byari bisanzwe bigenda, babone amafaranga yo kwikenuza, ariko amaso yabo yaheze mu kirere, ndetse ngo kutishyurwa byabagizeho ingaruka kandi bakaba bibaza uko undi umuceri wenda kwera uzamera.

Aba bahinzi b’umuceri basaba ko Leta yabagoboka kugira ngo bigabanye ingaruka byabagizeho nk’uko umuyobozi wa Cooperative Coopriki Cyunuzi Harerimana Evariste yabivuze.

Umuyobozi w’agateganyo w’uruganda Kirehe Rice, Bushayija Francis avuga ko abahinzi bazishyurwa vuba ariko ikibazo kitarabonetrwa igisubizo akaba ari umuceri utarabonerwa isoko.

Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe, Rangira Bruno avuga ko ikijyanye no kwishyura abahinzi cyenda gukemuka, ariko na none agahumuriza bene uruganda ko umuceri uzabonerwa isoko.

Uruganda rwa Kirehe Rice rwakira umuceri uturutse mu makoperative 4 akorera mu Turere twa Ngoma na Kirehe. 

Muri buri gihembwe cy’ihinga uru ruganda rushobora kwakira toni zisaga 4 z’umuceri udatonoye. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *