Amafoto: Perezida Kagame yifatanyije n’Umuryango wa Col (Rtd) Dr Karemera kumusezeraho bwa nyuma

0Shares

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul na Madamu Jeannette Kagame, bifatanyije n’Umurungo wa Nyakwigendera Amb. Col (Rtd) Dr Joseph Karemera kumusezeraho bwa nyuma.

Uyu muhango wabereye mu Ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, kuri uyu wa Gatatu. Ambasaderi Col (Rtd) Dr. Joseph Karemera yitabye Imana tariki 11 Ukwakira 2024.

Uretse Perezida Kagame na Madamu, Abayobozi mu nzego nkuru z’Igihugu, abahagarariye inzego z’umutekano, abakoranye na Amb Col (Rtd) Dr Karemera, inshuti n’Umuryango, nabo bari mu bitabiriye uyu muhango.

Mbere yo gutangira uyu muhango, abawitabiriye bafashe umwanya wo kumwibuka no kuzirikana ubutwari bwamuranze ataratabaruka.

Ambasaderi Col (Rtd) Dr Karemera, yavutse tariki 20 Gicurasi 1954, avukira i Mukarange mu Karere ka Kayonza, mu muryango w’abana batandatu.

Mu 1962 we n’umuryango we bahungiye muri Uganda ari naho yigiye amashuri abanza n’ayisumbuye. Aza gukomeza ibijyanye n’ubuvuzi muri Kaminuza ya Makerere.

Ambasaderi Col (Rtd) Dr Karemera, yasoje urugendo rwe rwo ku Isi, asize abana 7 n’abuzukuru 4.

Col (Rtd) Kamili Karege, murumuna wa Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera, yashimiye ubuyobozi bw’Igihugu bwamubaye hafi kuko yamaze imyaka 13 arwaye Cancer, ariko agafashwa mu buvuzi.

Ati:“Twebwe umuryango wa Karemera turabashimira cyane kuba mwaramufashije akaramba akamarana iriya Cancer imyaka 13 yose”.

Yunzemo ati:“Turabashimira ko kuva Karemera twamenya ko yitabye Imana, ubuyobozi bw’Ingabo bwaradufashije cyane. Amb Karemera, Imana ikomeze imwakire mu bayo.”

Umuyobozi Wungirije w’Umuryango Unity Club-Intwararumuri, Uwacu Julienne, yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera yagize uruhare rukomeye mu rugendo rwo guharanira Ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ati “Iki cyerekezo cyo kubona ubumwe bushinze imizi mu muryango, Abanyarwanda buri wese afite uburenganzira ku bwiza bw’Igihugu nk’uko Amb Karemera yabiharaniye, tuzabikomeza.”

Uwacu Julienne yakomeje yavuga ko n’ubwo Amb Col (Rtd) Dr Karemera yatabarutse ariko asize umurage kandi abo asize bazawukomeza.

Ati:“Ababyirutse tumubona, abakoranye na we, ababanye na we muri Unity Club n’ahandi, agiye twari tukimukeneye, umunsi nk’uyu ubwo tumuherekeza bwa nyuma tuzaharanira kusa ikivi yasize. Amb Karemera, tukwifurije kuruhukira mu mahoro.”

Mu ijambo ry’ihumure yageneye umuryango wa nyakwigendera Amb. Col (Rtd) Dr. Karemera, Perezida Paul Kagame yafashe mu mugongo Abanyarwanda, inshuti n’abo mu muryango wa Amb Col (Rtd) Dr Joseph Karemera uherutse kwitaba Imana.

Perezida Kagame yavuze ko hashize igihe kinini aziranye na Amb Col (Rtd) Dr Karemera kuko bamenyanye mu myaka ya 1970.

Ati “Ariko muri uko kumenyana ntitwabanye cyane, twamenyanye tutari hamwe, keretse rimwe mu gihe kirekire ni bwo wenda twahuraga ariko noneho tuza kurushaho guhura uko imyaka yagiye itera imbere.”

Perezida Kagame yavuze ko Amb Col (Rtd) Dr Karemera ari mu ba mbere batekereje gushaka uko Abanyarwanda bari barahejwe mu Gihugu cyabo bakongera gutaha.

Ati:“Karemera yabaye mu ba mbere bagize ibitekerezo byo gushaka uko Abanyarwanda cyane cyane abari hanze y’Igihugu turi impunzi, icyakorwa kugira ngo abantu basubire mu Rwanda”.

“Hagiye habaho ibice byinshi byo gushakisha, cyane cyane byatangiye muri za 1979 aho ngaho, Karemera rero yabaga ahari muri ibyo byose, yari mu batekerezaga ibyo.”

“Ubwo hatangiraga urugamba rwo kubohora igihugu mu 1990, Amb Col (Rtd) Dr Karemera, ari mu barutangiye kandi yagize uruhare ntagereranywa kandi yakomeje kurugira no mu kongera kubaka igihugu nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

“Ndetse byaje kuvugwa ko imirimo yagiye akora itandukanye ari ukuba Minisitiri yabaye muri minisiteri zitandukanye cyane ubuzima n’uburezi no kuba Ambasaderi no kuba Senateri n’ibindi byose, ibyo ni uruhare runini yagize.”

“N’ubwo Amb Col (Rtd) Karemera atabarutse, agiye yaramaze kubona ibyo yaharaniye”.

“N’ubwo atagifite ubuzima bwe kuri uyu munsi, agiye yaragize igihe cyo kubona ibyavuye mu mbaraga, mu byo yagizemo uruhare uyu munsi birahari, abisize ejo bundi ariko mbere yaho yarabibonaga, yarabibonye, igihugu aho cyavuye arahazi, aho cyari kigeze asize abibonye, asize abizi”.

“Ubuzima bwa muntu bugira iherezo ariko byaba ibyiza cyangwa ibibi umuntu anyuramo ari mu buzima, bikwiye kuba amasomo”.

“Ni ubuzima rero niko bugenda, ni uko nk’abantu tutajya tumenyera ariko buri wese niho ajya, birumvikana nk’abantu ntabwo twabimenyera”.

“Dushaka kubaho ariko ntitujya tumenyera ko kubaho gufite aho kugarukira, ariko muri ibyo byose uko tubaho, waramba, wagira igihe kigufi, ubuzima icya mbere cyabwo ni isomo”.

“Buri munsi, uko ubayeho, ni ubuzima iteka bw’amasomo ava mu bibi biba mu buzima cyangwa se ibyiza biba mu buzima, byombi kandi bibamo.”

“Amb Col (Rtd) Dr Karemera yari umuntu witanga, agakorana n’abandi, akagira umuryango inshuti kandi mu byo FPR Inkotanyi yanyuzemo, yagiye abyitwaramo neza byose”.

“Nishimye rero kuba twabashije guherekeza Karemera n’ayo mateka n’umuryango we bwite, umubyara cyangwa uwo abyara ariko noneho n’Umuryango wa FPR Inkotanyi”..

Nyuma yo kumusezeraho, Amb. Col (Rtd) Dr Joseph Karemera arasomerwa Misa muri Paruwase ya Kiliziya Gatolika, Regina Pacis, nyuma aze gushyingurwa mu Irimbi rya Gisirikare i Kanombe.

Amafoto

Image
Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Kagame Paul

 

Image

May be an image of 1 person and dais
Col (Rtd) Kamili Karege

 

Image
Umuyobozi Wungirije w’Umuryango Unity Club-Intwararumuri, Uwacu Julienne

 

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *