Huye: Ubucucike mu Mashuri bubangamiye ireme ry’Uburezi

0Shares

Bamwe mu babyeyi bo mu Karere ka Huye basabye ko hakongerwa ibyumba by’amashuri ku bigo bitandukanye kuko usanga hari ubucucike butuma abana badakurikiranwa uko bikwiye mu masomo yabo.

Mu Kigo cy’Ishuri cya Rugango giherereye mu Murenge wa Mbazi mu Karere ka Huye mu mwaka wa gatatu w’amashuri y’incuke, abana bigamo ari 91. 

Ikibazo cy’ubucucike kinagaragara mu bindi byiciro by’amashuri nko mu Kigo cy’Amashuri cya Cyarwa.

Ishuri rimwe ryigamo abana 130 icyakora hafashwe icyemezo cy’uko amashuri atatu abanza biga basimburana mu ishuri, bamwe igitondo abandi ikigoroba mu gihe ubundi biteganyijwe ko bakwiye kwigira rimwe. 

Ababyeyi barerera muri aya mashuri bavuga ko kuba abana babo biga mu ishuri ari benshi bibatera impungenge ku bumenyi bahabwa cyane ko bavuga ko benshi usanga batanajya kwiga buri munsi kubera ikibazo cy’ubucucike kiri mu mashuli bigamo.

Umuyobozi w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yavuze ko ikibazo cy’ubucucike bakizi ndetse anizeza ababyeyi n’abarezi ko uko ubushobozi buzajya buboneka hazajya hubakwa ibindi byumba by’amashuri.

Gahunda ya Guverinoma ya NST1 yasize Akarere ka Huye hubatswe ibyumba by’amashuri 645 harimo ibigo bishya by’amashuri birindwi.

Akarere ka Huye kihaye intego ko muri NST2 hazubakwa ibyumba by’amashuri bingana na 728 hagendewe ku cyuho gihari mu rwego rwo gukomeza kugabanya ubucucike mu mashuri. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *