Volleyball: Irushanwa ryo kwibuka Julius Nyerere ryatashye i Kigali (Amafoto)

0Shares

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 14 Ukwakira 2024, i Moshi mu gihugu cya Tanzaniya hasojwe Irushanwa ryo kwibuka Nyakwigendera Julius Kambarage Nyerere wabaye Perezida wa mbere wa Tanzaniya kuva yabona ubwigenge.

Iri rushanwa ryasojwe ikipe ya APR y’abagabo n’abagore, baryibitseho.

Mu kiciro cy’abagore, APR WVC yatsinze Tanzania Prisons amaseti 3-0 (25-20, 25-23 na 25-21).

Iyi kipe y’Ingabo y’Igihugu, yatwaye iri rushanwa idatsinzwe umukino n’umwe.  APR WVC yegukanye iri rushanwa ryari rifitwe n’ikipe ya Rwanda revenue Authority (RRA).

Mu kiciro cy’abagabo, APR VC yegukanye iri rushanwa itsinze ikipe ya Rukinzo yo mu Burundi, amaseti 3-1 (19-25, 25-19, 25 -18 na 25-19).

Kwegukana uyu mukino, byahise bisobanura ko APR VC yisubije igikombe yari yegukanye Umwaka ushize.

Ntabwo APR VC yabanje koroherwa n’uyu mukino, kuko yari yatsinzwe iseti ya mbere ku manota 25-19.

Iri rushanwa ritegurwa n’Ishyirahamwe ry’abahoze bakina umukino wa Volleyball muri Tanzaniya, n’irushanwa ngaruka mwaka, ryitabirwa n’Ibihugu byo mu Karere ka Afurika y’i Burasirazuba.

Kuri iyi nshuro, ryitabiriwe n’amakipe yo mu bihugu by’u Rwanda, u Burundi na Tanzaniya.

Amakipe 14 yo muri ibi bihugu, mu kiciro cy’abagabo n’abagore, niyo yasuranaga guhera tariki ya 10 Ukwakira 2024.

Nyuma yo kwegukana iri rushanwa, APR VC na APR WVC ziragaruka i Kigali zinyuze inzira y’Ubutaka (Moshi-Rusumo-Kigali), mbere y’uko zikina umwaka mushya wa Shampiyona uteganyijwe gutangira tariki ya 18 Ukwakira 2024.

Julius Kambarage Nyerere yavutse tariki ya 13 Mata 1922, avukira i Butiama muri Tanzaniya. Yitabye Imana tariki ya 14 Ukwakira 1999, afite Imyaka 77.

Amafoto

May be an image of 4 people and text

May be an image of 10 people and text

May be an image of 7 people and text

May be an image of 7 people, people playing tennis and people playing American football

May be an image of 8 people, people playing basketball and text

May be an image of 7 people, crowd and text

May be an image of 7 people and text

May be an image of 8 people

May be an image of 11 people and text

May be an image of 12 people and text

May be an image of 10 people and text

May be an image of 12 people and text

May be an image of 10 people and text

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *