Ngoma: Minisitiri Nyirishema yijeje gukorera ubuvugizi Imishinga minini itararangira

0Shares

Mu gihe bamwe mu batuye mu Karere ka Ngoma bakinyotewe no kwegerezwa ibikorwaremezo n’imishinga y’iterambere, Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema arizeza ubuyobozi bw’aka Karere gukora ubuvugizi ku mishinga gateganya gushyira mu bikorwa.

Hari abatuye mu Karere ka Ngoma bakinyotewe no kwegerezwa amazi meza, abandi bakaba bishimira imihanda igenda ibegerezwa kuko igenda ihindura isura y’aka Karere.

Bamwe mu babengutse Akarere ka Ngoma bakagashoramo imari, bavuga ko hari amahirwe buri wese atakwirengagiza. 

Martin Rusanga, yashoye imari mu kubaka hoteli yo mu rwego rwo hejuru ku kiyaga cya Mugesera, mu Murenge wa Zaza ikazagira imikino inyuranye ikorera ku mazi.

Minisitiri wa Siporo, Richard Nyirishema nk’imboni y’Akarere ka Ngoma yamurikiwe imwe mu mishinga ako Karere karimo gushyira mu bikorwa nk’umuhanda Ngoma-Ramiro, umushinga w’uruganda rw’amazi ruzayakwirakwiza mu Karere hose n’ibinndi bikorwa, avuga ko hari ibikeneye ubuvugizi.

Mu yindi mishinga yarangiye yasuwe na Minisitiri wa Siporo harimo Sitade ya Ngoma kuri ubu igikeneye inyigo yo kuyibyaza umusaruro, n’Ikigo Nderabuzima cya Kazo cyuzuye ariko kikaba kidafite abakozi bahagije. 

Indi mishinga ikenewe Akarere ka Ngoma kagifite mu byifuzo ni ibitaro biri ku rwego rw’Akarere byakunganira ibitaro bikuru bya Kibungo na Kaminuza cyangwa Ishuri Rikuru. (RBA)

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *