Inyanya zoherejwe mu mahanga mu Mwaka ushize zinjirije u Rwanda Miliyari 15 Frw

0Shares

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB kivuga ko buri mwaka inyanya zoherezwa mu mahanga zinjiza amadovise, kuko ngo mu mwaka wa 2023-2024 inyanya zoherezwa mu mahanga zinjije hafi miliyari 15 Frw.

Mu mirima y’inyanya abahinzi bari gusarura abandi bazijyana mu madepo aho abaguzi bazo baza kuzipakira.

Aba bahinzi bavuga ko mbere zajyaga zibapfira ubusa kubera kutagira amasoko yizewe, kuri ubu ngo imodoka ziva hirya no hino mu gihugu no hanze yacyo nizo ziza gutwara umusaruro wabo.

Ibi ngo byatumye umuhinzi w’inyanya abasha kubona amafaranga afatika ava muri iki gihingwa.

Jean Bosco Mulindi, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibihingwa bishya muri NAEB, avuga ko kuva mu mwaka wa 2016 inyanya zatangira koherezwa ku masoko anyuranye no mu mahanga, zinjiriza abahinzi n’igihugu muri rusange agatubutse.

Agira inama abahinzi kujya bubahiriza amabwiriza bahabwa n’abashinzwe ubuhinzi ku kunoza ubuhinzi bw’inyanya, kuko inyanya zoherezwa ku masoko manini ziba ari izitaweho neza kandi zikaba zujuje ibyifuzwa ku isoko.

Inyanya zo mu Rwanda zatangiye koherezwa ku masoko yo mu mahanga kuva mu mwaka w’ingengo y’imari 2016 -2017 aho ku ikubitiro hoherejwe ku isoko ibiro 2 450 000 byinjiza asaga Miliyoni 2 z’Amadorari ya Amerika. (NAEB & RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *