Nyamagabe: Abanyamabanga bose b’Utugari tw’Umurenge wa Musebeya begujwe

0Shares

Mu Karere ka Nyamagabe ho mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, haravugwa inkuru yo kweguza abayobozi 10 barimo n’Abanyamabanga bose b’Utugari tugize Umurenge wa Musebeya.

Mu masaha y’igitondo cyo kuri uyu wa 08 Ukwakira 2024, nibwo iyi nkuru yabaye kimomo.

Amakuru THEUPDATE ifite n’uko, tariki ya 07 Ukwakira 2024, aba Banyamabanga bose banditse basezera mu nshingano, ibi kandi bikaba byarakozwe n’abungiriza babo bane (4) bashinzwe ubukungu n’imibereho myiza bazwi nka (SEDOs).

Bamwe muri aba bayobozi, bari bamaze hafi Ukwezi banzwe nk’uko byatangajwe n’Ikinyamakuru Umuseke mu nkuru ya tariki ya 11 Nzeri.

Muri iyi nkuru, banditse batatu bashinjwaga kunyereza imisanzu ya gahunda ‘Mbikore nanjye biroroshye’ abaturage bishyiriyeho, igamije kwishyura imisanzu ya Mituweli mu buryo butabagoye”.

Ibi kandi byemejwe n’Umuyobozi w’Akarere ka Nyamagabe, Niyomwungeri Hildebrand,.

Niyomwungei yagize ati:”Nibyo. Barashinjwa kunyereza ayo mafaranga y’abaturage.”

Amakuru kandi THEUPDATE ifite, n’uko ukwegura kw’aba bayobozi byabereye mu nama ya Komite nyobozi y’Akarere ka Nyamagabe, yateranye ku wa 07 Ukwakira 2024.

Muri iyi nama, banenzwe imikorere, kuko bagaragaweho gushora akaboko mu mafaranga y’abaturage abaturage babahaga babatangire Ubwisungane mu kwivuza.

Mu kiganiro n’Ikinyamakuru IGIHE, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Musebeya, Nkurikiyimana Pierre, yahamije ubwegure bw’aba bayobozi, avuga ko banditse basezera ku mpamvu bise ‘Ubushake bwabo’.

Ati:“Ni byo koko abo bayobozi bose banditse basezera ku bushake bwabo.’’

Yunzemo ati:“Ubuyobozi bw’Akarere bugiye kureba uko buhita butanga abandi bakozi basimbura abagiye, hirindwa kudindiza serivisi zigenewe abaturage muri uyu Murenge.

Umurenge wa Musebeya ufite utugari datandatu, bivuze ko ufite n’abakozi 12 ariko ukaba wari ufite 11 kuko hari akagari kamwe katagiraga SEDO.

Ntabwo ari ubwa mbere uyu Murenge uvuzwemo ibibazo bidindiza abaturage, kuko no mu minsi yashize wagaragayemo amakosa y’abayobozi muri Gahunda ya Girinka, aho bamwe mu bayishinzwe bakekwagaho ruswa mu kugeza inka ku bazigenewe.

 

Ngizwenayo Jean Bosco

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *