Kamonyi: Abahinzi b’Umuceri bamaze kwiyuzuriza Inganda 4 ziwutunganya

0Shares

Abahinzi b’umuceri basaga 2000 bibumbiye muri Koperative Coproriz Abahuzabikorwa Mukunguri mu Karere ka Kamonyi, bagaragaza ko ubuhinzi bakora bumaze kubageza ku nganda 4 z’icyitegererezo.

Aba baturage bahinga umuceri kuri hegitari 521 z’igishanga cya Mukunguri gihuza Akarere ka Kamonyi n’aka Ruhango. 

Bagaragaza ko kwibumbira muri koperative byabafashije kwiteza imbere bakaba bamaze kugira umutungo w’amafaranga y’u Rwanda asaga Miliyari 1.6 Frw.

Uretse aya mafaranga, ubuhinzi bw’umuceri bwatumye abagize iyi koperative bagera ku nganda 4 zirimo urutunganya umuceri, urutunganya ibigori bikavamo akawunga, urukora ibiryo by’amatungo ndetse n’urukora amakara yo gucana avuye mu bishishwa by’umuceri.

Umuyobozi w’iyi koperative, Ndahemuka Jean avuga ko ubufatanye n’imiyoborere inoze muri koperative ari byo byabagejeje kuri iri shoramari.

Koperative Coproriz Abahuzabikorwa Mukunguri ifite abanyamuryango 2198, uretse ubuhinzi bw’umuceri, banakora ubworozi bw’ingurube aho bageze ku zisaga 120. 

Bafite izo bashobora kugurisha imwe ku mafaranga asaga miliyoni 1 Frw.

Tariki ya 11 Ukwakira 2024 u Rwanda ruzizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe amakoperative ku nsanganyamatsiko igira iti “Amakoperative yubaka ahazaza heza kuri bose”, ku rwego rw’igihugu ukazizihirizwa mu Karere ka Musanze. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *