Cricket: Ikipe y’Igihugu yagiye kwitegurira amajonjora y’Igikombe cy’Isi muri Malawi

0Shares

Kuri uyu wa Mbere tariki ya 07 Ukwakira 2024, Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda y’abagabo, yahagurutse ku Kibuga mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe yerekeza i Lilongwe muri Malawi gukina imikino ya gicuti mu rwego rwo kwitegura amajonjora y’imikino yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi kizakinirwa mu bihugu by’Ubuhinde na Srilanka mu Mwaka w’i 2026.

Ku ngengabihe y’imikino u Rwanda ruzakina na Malawi, biteganyijwe ruzakina umukino wa mbere tariki ya 09 Ukwakira 2024, uwa kabiri ukinwe tariki ya 10 Ukwakira 2024.

Ikipe y’Igihugu izongera kugaruka mu kibuga tariki ya 12 na 13 Ukwakira 2024, ari nabwo izaba isoza iyi mikino ya gicuti.

Nyuma yo gukina iyi mikino, u Rwanda ruzahaguruka i Lilongwe tariki ya 14 Ukwakira 2014 rwerekeza i Nairobi muri Kenya, gukina imikino y’amajonjora y’Ibihugu bigize Zone ya kabiri.

Aha muri Kenya, u Rwanda ruzahahurira n’ibindi bihugu birimo; Kenya, Gambia, Mozambique, Zimbabwe na Seychelles.

Iyi mikino izakinirwa ku bibuga bya Nairobi Gymkhana na Rua Raka Sports Club, izatangira tariki ya 19 kugeza ku ya 24 Ukwakira 2024.

U Rwanda ruzakina umukino wa mbere tariki ya 19 Ukwakira rwesurana na Gambia, mu gihe ruzasoreza ku mukino wa Seychelles tariki ya 24 Ukwakira 2024.

Biteganyijwe ko Ibihugu bizagera i Nairobi tariki ya 17 Ukwakira, bikahava tariki ya 25 Ukwakira 2024.

Abakinnyi berekeje i Lilongwe bagizwe na:

  • Manishimwe Oscar
  • Didier Ndikubwimana
  • Wilson Niyitanga
  • Daniel Gumyusenge
  • Yves Cyusa
  • Clinton Rubagumya (c)
  • Emile Rukiriza
  • Martin Akayezu
  • Ignace Ntirenganya
  • Nadir Muhammad
  • Zappy Bimenyimana
  • Israel Mugisha
  • Eric Kubwimana
  • Isaie Niyomugabo.

Umutoza: Lawrence Mahatlane

 

No photo description available.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *