Rusizi: Gutinya ibihano byo kudakoresha EBM byabasunikiye gufunga Ubucuruzi

0Shares

Hari abakora ubucuruzi buciriritse mu Karere ka Rusizi, bavuga ko kudasobanukirwa n’imikorere ya EBM bituma bacibwa amande ya hato na hato, ibituma ubu boutique nyinshi usanga zifunze kuko abazicururizamo batinya ibi bihano bavuga ko bihanitse cyane ugereranyije n’igishoro baba bafite.

Iyo ugenda mu duce dutandukanye tw’uyu Mujyi wa Rusizi no mu nkengero zawo, utungurwa no kubona nyinshi mu nzu zicururizwamo zifunze.

Nubwo benshi mu bakorera aha batifuza ko amasura yabo agaragazwa mu itangazamakuru, bavuga ko amafaranga bacibwa mu gihe batatanze inyemezabuguzi za EBM amaze kurenga ubushobozi bwabo, mu gihe bo ngo batanasobanukiwe uburyo ikoreshwa.

Abenshi muri aba bacuruzi bato ni abacuruza ubuconco, ku buryo gutangira buri gicuruzwa inyemezabuguzi ngo bibagora cyane, kandi utabikoze akabihanirwa. 

Bifuza ko harebwa uko bajya batanga uyu musoro hagendewe ku gishoro bafite.

Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, RRA kivuga ko ikibazo nk’iki kitari i Rusizi gusa nubwo ngo kidaterwa cyane no kutamenya gukoresha iyi EBM. 

Komiseri wungirije ushinzwe abasora akaba n’umuvugizi w’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro, Uwitonze Jean Paulin yabwiye Igitangazamakuru cya Leta ko hateguwe inama n’abacururiza i Rusizi ngo bakazarebera hamwe imbogamizi abacuruzi bahura nazo, gusa ngo gukoresha EBM byo ni itegeko ridafite icyarikuraho.

Ingingo ya 15 y’Itegeko nº 37/2012 ryo kuwa 09/11/2012 rishyiraho umusoro ku nyongeragaciro cyane cyane mu ngingo yaryo ya 24, ivuga ko umusoreshwa munini utatanze inyemezabuguzi ya EBM acibwa miliyoni 20 Frw, umusoreshwa wisumbuye agacibwa miliyoni 10 Frw, umusoreshwa uciriritse yishyura miliyoni 5 Frw, mu gihe umusoreshwa muto yishyura miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *