Sudani: Omar al-Bashir yajyanywe mu Bitaro nyuma yo kurembera muri Gereza

0Shares

Omar al-Bashir, wayoboye Sudani imyaka 30 atavugirwamo mbere yo guhirikwa n’imyivumbagatanyo ya rubanda, nyuma agafungwa n’ubuyobozi bwa gisirikare, yimuriwe mu kigo cy’ubuvuzi giherereye mu Majyaruguru ya Sudani.

Umwunganira mu mategeko, yavuze ko al-Bashir w’imyaka 80 yimuwe mu kigo cya gisirikare giherereye mu nkengero z’umurwa mukuru wa Sudani, Khartoum, ku wa Mbere.

Nk’uko ibiro ntaramakuru by’Abanyamerika Associated Press bibitangaza, uyu munyamategeko avuga ko mu minsi ya vuba, ubuzima bwa al-Bashir bwagiye burushaho kumera nabi, ariko ko “atarembye.”

Uwahoze ari Minisitiri w’Ingabo muri Sudani, Abdel-Rahim Muhammad Hussein, nawe yimuriwe mu majyaruguru.

Uyu yatawe muri yombi nyuma gato y’uko al-Bashir akuwe ku butegetsi mu mwaka wa 2019.

Bombi we na Bashir barashakishwa n’urukiko mpuzamahanga mpanabyaha ku byaha by’intambara n’ibyaha bya jenoside.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *