Abafashijwe mu kubagwa nâabaganga b’inzobere mu kuvura indwara z’abagore zirimo kwifunga kwâimiyoborantanga, ari nabyo bitera kutabyara bari mu bitaro bya Kaminuza bya Butare CHUB mu buryo bwa gihanga, bavuga ko kubona ubuvuzi hafi yabo ari amahirwe akomeye kuri bo kuko bamwe bari barabuze ubushobozi bwo kwivuza.
Aba baganga bâinzobere bari mu bitaro bya Kaminuza bya CHUB baturutse mu Bwongereza, barimo gufasha abagore mu kubabaga bafungura imiyoborantanga yazibye bikabatera ubugumba, barabaga bakoresheje uburyo bwa gihanga bwo kudafungura ahantu hanini ibizwi nka (laparoscopy.
Abagore bafite ikibazo cyo kumara igihe batabyara bikabatera bafashijwe nâizi nzobere zâabaganga, bavuga ko ari amahirwe kuri bo kuko byari byarabananiye kwivuza kubera ubushobozi.
Dr Mutabazi Jean De la Croix umuganga uhagarariye ishami ryâabaganga bavura indwara zâabagore mu bitaro bya Kaminuza CHUB, avuga ko umusanzu wâizi nzobere ari igisubizo kuko hari hashize umwaka muri ibi bitaro batagira umuganga ubaga imiyoborantanga, bigatuma abagana ibi bitaro bakeneye ubu buvuzi boherezwa mu bitaro bya Kigali bikaba imbogamizi ku barwayi ndetse nâabaganga.
Dr Alexandre Oboh, umuganga wâinzobere mu kubaga indwara zâabagore uturuka mu Bwongereza ari nabo barimo gukora iki gikorwa, avuga ko bahisemo kuza gutanga umusanzu wabo wo gufasha abagore bafite ibibazo byâubugumba mu Rwanda kubera umubano mwiza bafitanye binyuze mu muryango bakorana nawo witwa Rwanda Legacy of Hope. Â
Ntavuka Osee, Umunyarwanda utuye mu gihugu cyâu Bwongereza uhagarariye umuryango Rwanda Legacy hope, umuryango ugamije gutera inkunga igihugu binyuze mu buvuzi, imibereho nâuburezi ari na bo barimo kuvura aba barwayi, avuga ko nyuma yo kugera mu Bwongereza akahasanga ubuvuzi buteye imbere yahisemo gutangiza uyu muryango uhuriramo abaganga bâinzobere mu byiciro bitandukanye agamije kubazana gufasha Abanyarwanda.
Umuryango Rwanda Legacy Hope umaze imyaka 14 ukorera mu Rwanda, umaze kuvura indwara zitandukanye abasaga ibihumbi 6.
Ni umuryango watangiranye abaganga 2 kuri ubu ugizwe nâabasaga 200.
Mu Rwanda umaze guhugura abangaga basaga 450.
Buri mwaka ushora asaga miliyari yâamafaranga yâu Rwanda mu kubaga, kuvura, guhugura ndetse nâibikoresho kuko baza babyizaniye bigasigara ku bitaro bakoreyemo.
Ni igikorwa kizamara icyumweru aho biteganyijwe ko bazafasha abagera kuri 15 aha CHUB. (RBA)