U Rwanda rwasabwe kongerera Ubumenyi abafite imyaka yo gukora nk’intego yo kugera ku cyerekezo 2050

0Shares

Banki y’Isi ivuga ko kugira ngo u Rwanda rugere ku cyerekezo 2050 bisaba kuzamura ubumenyi bw’abantu bari mu kigero cyo gukora, ibi bikubiye mu cyegeranyo cya 23 cyakozwe na Banki y’Isi shami ry’u Rwanda ku ishusho y’ubukungu.

Hirya no hino mu gihugu hagaragara urubyiruko rw’abasore n’inkumi bihangiye akazi ndetse banafasha benshi guhindura ubuzima bwabo bitewe namahirwe igihugu cyabahaye yo kwiyungura ubumenyi babuherewe imbere mu gihugu no hanze yacyo.

Ubusesenguzi bukubiye muri raporo ya 23 yakozwe na Banki y’Isi ishami ry’u Rwanda, aho kuri uyu wa Kabiri ryamuritse raporo ya 23 ku ishusho y’ubukungu izwi nka “Rwanda Economic Update’, igaragaza ko igihugu gikeneye gushyira imbaraga mu kwihutisha iterambere ry’ubumenyi mu rwego rwo kongera ubushobozi urwego rw’abikorera mu Rwanda.

Uhagarariye iyi Banki y’Isi mu Rwanda, Dr. Sahr John Kpundeh avuga ko ubu busesenguzi bwakozwe basanze igihugu kitagera ku iterambere ryifuzwa hatazamuwe intera y’ubumenyi u Rwanda rufite ubu.

Mu kiganiro yatanze, Visi Perezida wa kabiri w’Urugaga rw’Abikorera mu Rwanda, Aimable Kimenyi nawe yemeza ko nk’urugaga biteguye gutanga umusanzu wabo.

Intego y’icyiciro cya kabiri cya gahunda yo kwihutisha iterambere ni iyo guteza imbere ubumenyingiro ku buryo bitarenze mu 2029, NST 2, guhanga imirimo mishya hazaba hamaze guhangwa imirimo mishya 1.250.000.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Claudette Irere avuga ko hari byinshi byakozwe mu cyiciro cya 1 cya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere NST 1 mu kuzamura ubumenyi nubwo bikomeje kuba intego no muri iy’imyaka 5 iri imbere.

Iyi raporo ishyirwa hanze nyuma y’amezi 6, ishingira ku mibare n’amakuru yakusanyijwe na Leta n’imibare iyi banki y’Isi yegeranya mu mikorere yayo ya buri munsi.

Iyi raporo ije isanga indi yashyizwe hanze mu kwezi kwa Kabiri uyu mwaka yagiraga inama Leta kubaka imiterere y’ubukungu bushingiye ku ishoramari ry’abikorera aho gushingira cyane ku ishoramari rya Leta. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *