Abashakashatsi n’inzobere mu buhinzi basabye imikoranire ishyira imbere inyungu z’abahinzi

Abashakashatsi n’inzobere mu rwego rw’ubuhinzi basanga inzego bireba zikwiye kugira imikoranire ishyira imbere inyungu z’abahinzi, hakurwaho imbogamizi bafite kugira ngo umusaruro ubukomokaho urusheho kwiyongera.

Ikigo gishinzwe uruhererekane rw’umusaruro ukomoka ku buhinzi muri Africa (Africa food system) gishimangira ko bimwe mu bigomba kuganirirwa mu nama y’iminsi 5 ibera i Kigali, harimo no gushakisha uko ingorane z’abahinzi zikurwaho.

Ku munsi wa mbere w’inama yiga ku iterambere ry’ubuhinzi no kongerera agaciro umusaruro ubukomokaho, hatanzwe ibiganiro binyuranye byibanze ahanini ku cyakorwa ngo ubuhinzi buhangwemo udushya kimwe n’izindi nzego ndetse n’umusaruro wabyo wongererwa agaciro ari nako hahangwa imirimo ibushingiyeho.

Simone Sala, umuyobozi w’ikigo VARDA gikora ubushakashatsi ku butaka avuga ko iterambere ry’ubuhinzi rishoboka ari uko abahinzi ubwabo babonye ubumenyi buhagije mu byo bakora.

Cyokora ku rundi ruhande ngo politiki nziza z’ubuhinzi zishyirwaho zikwiye kuba ziri mu nyungu z’ababukora kuko usanga henshi kubona amafaranga abushorwamo b’ikigoye nk’uko bisobanurwa n’abashakashatsi mu rwego rw’ubuhinzi.

Kuva kuri uyu wa Mbere kugeza ku wa 5, i Kigali harabera inama ihuje impuguke, abashakashatsi, inzego z’abikorera n’iza politiki n’abandi bafite aho bahuriye n’urwego rw’ubuhinzi. 

Kuganira no gushakira hamwe umuti ibibazo bibangamiye urwego rw’ubuhinzi muri Afurika, ni zimwe mu ngingo zizaganirwaho mu nama nk’uko bisabonurwa n’abarimo kuyitegura.

Ubuhinzi bwihariye hafi 70% bw’imirimo y’abatuye umugabane wa Afurika, bukaba bwihariye kandi hafi 40% by’umusarurombumbe wose w’ibihugu bya Afurika, bisobanuye ko gushyira imbaraga mu guteza imbere uru rwego byanazamura ubukungu rusange bw’uyu mugabane.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *