Beach Volleyball: Umunyarwanda yanditse Amateka y’Umunyafurika wasifuye umukino wa ½ mu Mikino Olempike

Mukundiyukuri Jean de Dieu, Umusifuzi mpuzamahanga w’Umunyarwanda mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku Mucanga (Beach Volleyball), yaraye akoze amateka mu Ijoro ryakeye, ubwo yabaga Umusifuzi wa mbere ukomoka ku Mugabane w’Afurika wagiriye ikizere cyo gusifura mu mukino wa ½ cy’Imikino Olempike.

Ku myaka 35 gusa y’Amavuko, Mukundiyukuri yasifuye Umukino wahuje Canada n’Ubusuwisi, mu mikino Olempike iri kubera i Paris mu Bufaransa.

Guhera mu 2013, Mukundiyukuri n’Umusifuzi mpuzamahanga mu mukino wa Volleyball ikinirwa ku Mucanga, uretse ibi kandi, n’umwe mu basifuzi 24 bari ku rwego rwa mbere (Elite A), Isi ifite. 

Mbere yo kwerekeza i Paris, Mukundiyukuri yasifuye mu marushanwa atandukanye ya Volleyball ikinirwa ku Mucanga arimo; Beach Pro Tour Elite 16 yakinwe muri Nzeri y’Umwaka ushize ndetse n’Igikombe cy’Isi cya Beach Volleyball cyakiniwe muri Mexique mu Kwakira (10) k’Umwaka ushize.

Uyu wahoze ari Umukinnyi wa Volleyball n’Umunyamabanga wa Komite Olempike y’u Rwanda, yatangiye uru rugendo ubwo yari akiri muto, yitabira amarushanwa y’abakiri bato.

Amaze gukura, nk’Umukinnyi wa Volleyball, yakinanye na bimwe mu bushyitsi by’umukino wa Volleyball mu Rwanda birimo; Flavien Ndamukunda na Pierre Marshal Kwizera ubwo bigaga ku Ishuri ryisumbuye rya Saint-Joseph i Kabgayi mu Karere ka Muhanga.

Nyuma yo gutangira urugendo rwo gukina Volleyball ikinirwa ku Mucanga, Mukundiyukuri avuga ko yagize Imvune yo mu Ivi, ituma areka gukomeza gukina uyu mukino yari yarihebe, ahubwo yerekeza amaso ku kuwutoza no kuwusifura.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *