Amatora ya Perezida mu Rwanda: Amajwi y’agateganyo yasize Kagame yanikiriye ‘Habineza na Mpayimana’

0Shares

Ku isaha ya saa 22:00 za Kigali, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), ibinyujije mu Ijwi ry’Umuyobozi wayo, Oda Gasinzigwa, yatangaje imibare y’agateganyo y’ibyavuye mu Matora ya Perezida yabaye kuri uyu wa Mbere tariki ya 15 Nyakanga 2024.

Iyi mibare yagaragaje ko Kagame Paul, Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Kagame Paul, usanzwe ari Perezida, yatsinze amatora n’amajwi 99,15%.

Mu ijambo ry’intsinzi yagejeje abari ku Kicaro cya FPR-Inkotanyi, Intare Arena i Rusororo mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, Paul Kagame yagize ati:“Ibi n’ibintu bidasanzwe. Niyo mpamvu bamwe batabyumva, bakabinenga ariko bigakomeza bikiyongera”.

Yunzemo ati:”Ndashimira “abaturage bose”, amashyaka yafatanyije na FPR, abo mu Muryango FPR, urubyiruko, ndetse n’abagize umuryango we yavuze ko “nabo bambera akabando”.

“Ibyavuye mu matora bisobanuye icyizere mungirira. Kandi icyizere ni ikintu wubaka mu gihe”.

“Ntabwo ari imibare gusa, niyo biza kuba 100%, iriya mibare irimo kiriya cyizere.

“Ni ibintu bidasanzwe ni yo mpamvu bamwe batabyumva bakabinenga ariko bigakomeza bikiyongera.”

Yakurikiwe na Habineza Frank w’Ishyaka DGPR wagize amajwi 0,53% mu gihe Mpayimana Philippe, Umukandida wigenga, yagize amajwi 0,32% ku Ijana.

Aya majwi yatangajwe akubiyemo ay’imbere mu gihugu n’ayo muri Diaspora, bo batoye ejo ku Cyumweru tariki ya 14 Nyakanga 2024.

Biteganyijwe ko tariki ya 27 Nyakanga 2024, hazatangazwa amajwi ntakuka, ibyitezwe ko n’ubundi, Kagame Paul ariwe uzegukana intsinzi.

Bitandukanye n’amatora yo mu 2017, ubwo Kagame yari yagize amajwi 99%, kuri iyi nshuro, aya majwi yagaragaje ko yiyongereyeho ibice 15.

Nyuma yo kwemezwa bidakuka, Kagame azarahirira kuyobora Manda y’Imyaka 5, izageza mu Mwaka w’i 2029.

Kagame yatangiye kuyobora u Rwanda guhera mu 2000, ubwo yayoboraga inzibacyuho y’Imyaka 3 yagejeje mu 2003.

Mu Mpeshyi y’i 2003, habaye amatora ya Perezida, ayatsinda ku majwi 95%, mu gihe mu 2010 yagize amajwi 93%.

Kandida Perezida, Habineza Frank yakurikiraniye he ibyavuye mu matora?

Perezida w’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera Ibidukikije mu Rwanda, Democratic Green Party of Rwanda akaba n’Umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu, Dr. Frank Habineza yakurikiraniye ibyavuye mu matora kuri Olympic Hotel.
Ari kuri iyi Hotel, Dr Habineza yagarutse k’uko ibikorwa byo kwiyamamaza byagenze ashimira abarwanashyaka ba Green Party bitanze mu buryo bwose kugira ngo bazenguruke igihugu cyose ndetse “nkanjye nk’umukirisitu ndavuga nti Imana ibahe umugisha” ku bwo gusoza ntawe uburiyemo ubuzima.
Ati “Turashima Imana kuba yararinze n’abandi bakandida. Ni ikintu gikomeye cyane. Dushimiye n’inzego z’umutekano zatubaye hafi, tutibagiwe gushimira by’umwihariko itangazamakuru twagendanye muri uru rugendo, mugeza amakuru kuri bose.”
Dr Habineza yagaragaje ko aya matora yari atandukanye cyane n’ayo mu 2017 ku ngingo y’imigendekere myiza yayo.
Ati:“Mu 2017 habaye imbogamizi nyinshi cyane zaterwaga n’inzego z’ibanze. Tugereranyije n’amatora y’uyu mwaka, imbogamizi zabayeho zanganaga na 2%. Urumva ko 98% byagenze neza.”
Yavuze ko iyo 2% “tutayitindaho cyane kuko ijyanye n’abashatse kuzana za kidobya ariko ntibyakunda kuko ibindi byose byagenze neza. Biratandukanye cyane na 2017.”
Ati “Uko kugenda neza ni na ko kuduha icyizere cy’uko turagira umusaruro mwiza cyane.

Amatora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda 2024 mu mibare

  • Abantu miliyoni 9 ni bo biyandikishije gutora
  • Miliyoni ebyiri muri bo ni urubyiruko rutoye bwa mbere
  • Abakandida Perezida bose bamaze gutora bavuze ko bizeye intsinzi
  • Ku biro by’amatora bitandukanye habonetse indorerezi z’amahanga.

Byitezwe ko Paul Kagame (iburyo) ari we uzatsinda aya matora ya perezida

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *