Kuri site z’itora mu Matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’ Abadepite hirya no hino imyiteguro yo kubaka ubwihugiko, gushyiramo imitako no gutera intebe zizakoreshwa imirimo yamaze kurangira. Abaturage bavuga ko gusukura no gutaka aho bazatorera babiha agaciro kuko ari igikorwa bafata nk’ubukwe.
Site z’itora 2433 hirya no hino mu gihugu ni zo zizatorerwaho. Umunyamabanga nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Munyaneza Charles, yagaragaje ko n’abakorerabushake ba Komisiyo y’Igihugu y’Amatora bamaze guhabwa ibyumba by’itora bakoreramo n’ibisabwa byose.
Lisite ntakuka ya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora igaragaza ko abazatora mu Mujyi wa Kigali ari 1,172,229. Intara y’Amajyepfo hazatora 2,055,930.
Intara y’I Burengerazuba abazatora ni 2,038,931.
Intara y’i Burasirazuba ni 2,246,371.
Amajyaruguru hazatora 1,480,558.
Aba bazatorera kuri site z’itora 2433.