Gasabo: Kagame yasezeranyije Kaburimbo ab’i Bumbogo ubwo yari mu bikorwa byo kwiyamamaza

0Shares

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 12 Nyakanga 2024, wari umunsi ubanziriza uwa nyuma w’ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda muri Manda y’Imyaka 5 iri imbere.

Umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Kagame Paul usanzwe uyobora u Rwanda kuva mu Mwaka w’i 2000, yakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza kuri Site ya Bumbogo mu Karere ka Gasabo aho yakiriwe n’abaturage basaga Ibihumbi 300.

Wari umunsi wa 14 wo kwiyamamaza guhera ku wa 22 Kamena, ubwo yatangiriraga ibi bikorwa mu Karere ka Musanze, agakomereza i Rubavu, Ngororero, Muhanga, Nyarugenge, Huye, Nyamagabe, Rusizi, Nyamasheke, Karongi, Kirehe, Bugesera, Nyagatare, Kayonza, Gicumbi na Gakenke.

I Bumbogo hari hubatswe amahema atanu manini, yiyongera ku mbuga nini y’i Bumbogo aho abantu benshi bamaze kugera.

Saa Kumi n’Imwe za mu gitondo, abaturage benshi bari bamaze kuhagera ndetse bafite morale iri hejuru.

Indirimbo z’abahanzi zirata ibigwi bya Kagame Paul zifashishijwe mu gususurutsa abitabiriye kumwamamaza i Bumbogo.

Aha i Bumbogo, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Yvan Butera, yahereye ku mateka y’u Rwanda, agaragaza uburyo mu Ugushyingo 1961 Paul Kagame n’umuryango we ndetse n’abandi Banyarwanda bameneshejwe mu gihugu kubera politiki mbi.

Mu 1994 ubwo Jenoside yakorerwaga Abatutsi yahagarikwaga, Yvan Butera yari afite imyaka ine. We n’umuryango we batahutse mu gihugu, ahigira amashuri abanza kugeza ku yisumbuye kubera politiki nziza ya FPR INKOTANYI.

Ati “Twe twakuriye mu gihugu cyiza nta bibazo twari tuzi. Amashuri yose nayigiye aha, mba muganga mvura Abanyarwanda, hageze igihe mungirira icyizere mungira Minisitiri.”

Butera yavuze ko mu myaka 30 ishize Gasabo by’umwihariko yateye imbere, haba mu bikorwaremezo n’imibereho myiza y’abaturage. By’umwihariko, Butera yasabye urubyiruko kuzashyigikira Paul Kagame mu matora ya 15 Nyakanga 2024, kugira ngo igihugu gikomeze kwihuta mu iterambere.

Yakuriwe mu Ngata na Claudette Irere wavuze ko yavukiye i Gasabo, arahakurira aranahiga kandi ahakorera imirimo.

Uyu munsi, Irere afite inshingano y’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi yavuze ko kera akiri umwana yajyaga kurya iminyenga muri ’ascenseur’ z’iyi Minisiteri akorera.

Ati “Aho najyaga ngiye kurya umunyenga, ubu nzamuka ndya umunyenga ariko ngiye guha uburezi bufite ireme abana bose b’u Rwanda.”

Yashimye ko bakuriye mu gihugu gitekanye kandi gitanga amahirwe ku bakiri bato kuko na we yahawe amahirwe yo kujya kwiga mu mahanga, amaze kurenga ubwana ahabwa inshingano.

Ati “Twemera ko ubu abana bakura bazi neza ko igihugu kibakunda kandi gishishikajwe n’ibibateza imbere…Twakuriye mu gihugu tuzi neza ko kidukunda ni yo mpamvu ejobundi ku itariki 15 Nyakanga tuzagutora.”

Yahamije ko Abanya-Gasabo bose by’umwihariko abari n’abategarugori bazatora Paul Kagame.

Mu ijambo rye, Kagame yashyize umucyo ku bibaza aho azatorera Ubwo yiyamamarizaga mu Karere ka Nyarugenge, abahatuye bamusabye kuzahatorera nubwo kuri ubu yagiye muri Gasabo. No kuri iyi nshuro, i Bumbogo bamusabye kuzatorera mu Karere kabo.

Atangira ijambo rye kuri uyu wa 12 Nyakanga, Chairman wa FPR Inkotanyi yavuze ko azatorera mu Karere ka Gasabo.

Ati “Ikibazo hagati ya Nyarugenge na Gasabo uko nzabigenza, Fazil namwemereye ko nibantumira nzaza ngasangira nabo, ubwo nzaza. Ibyo gutora rero, ubwo nzatorera aho ndi. Hanyuma kuri wa munsi mukuru natumiweho, nkazajya gusangira n’abayisilamu ku munsi mukuru wabo.”

Yagarutse kandi ku byavuzwe na Yvan Butera ndetse na Irere Claudette.

Ati “Yvan yatahutse afite imyaka ine, njye nahunze mfite imyaka ine ariko uko tungana kose tugahurira hano tukongera kubaka igihugu cyacu. Irere na we wajyaga afata umunyenga muri ‘lift’ yo muri Minisiteri ubu ayobora. Ushobora kwibwira ngo hari uwabikurikiranaga atuma bimera gutyo, ntabwo aribyo. Ni byo ku ruhande rwa politiki, ku bw’igihugu gishyize imbere abacyo ntawe dushyize inyuma.”

“Naje mu Rwanda mu 1977/1978 no mu ntangiro ya 1979. Aho nabaga ni mu Kiyovu, hari umugabo mfitanye na we isano […] yitwaga Muyango Claver yakoraga muri Minisante ari Umuyobozi Mukuru.

Yari yarize hanze muri Tchécoslovaquie, hanyuma barangije amashuri bagiye gutaha igihugu icyo gihe ubuyobozi bwariho bwemerera bamwe kugaruka, we n’abandi nka bane cyangwa batanu barababwira ngo ntibagaruke kubera icyo baricyo.

Hashize igihe barataha ku ngufu bati nibashaka batwice, baragaruka. Bagarutse bicara aho badafite akazi, hashize igihe umwe cyangwa babiri baza kwicwa, undi bamuha akazi nyum muri Minisante. Yari atuye mu Kiyovu hafi y’ahahoze Ambasade ya Zaire.

Umujyi hafi ya wose nari nywuzi iyo nazaga nagendaga n’amaguru. Rimwe nza kuva kwa Muyango ngenda n’amaguru, ndaza ngera hafi y’ahari Ambasade ya Zaire, haruguru hari inzu z’abadiplomate na hariya mu Kiyovu aho Habyarimana yabaga.

Nza kuhanyura n’amaguru, mfite agatabo ngenda nisomesha, nijijisha nza kuhanyura mva kuri ambasade ndazamuka ngana aho Ababiligi babaga ugana kuri Plateaux, umujandarume wari uharinze ati ‘Yewe sha’, ndamwihorera ndushaho gusoma.

Ati ‘yewe’, ndamwihorera, araza ansanga, ndahindukira ndamureba, nti ninjye wavugaga? Ati ‘ngwino hano’. Nsa n’utabyumvise, ndavuduka ndiruka, arankurikira ariko ntabwo yamenye aho nyuze. Narirutse ndamusiga, ndazenguruka, ahantu hari ambasade y’Abafaransa, ndakwepa ninjira mu nzu kwa Muyango. Nta n’ubwo nigeze mbabwira ibyambayeho.

Byabaye mu 1977/1978 hanyuma karabaye naje kwisanga ntuye muri iyo nzu. Ubwo rero birasa n’ibya Irere.

Yakomeje agira ati:“FPR bivuze politiki ishyira amateka uko akwiriye kuba yandikwa. Yaharaniye ukuri kw’Abanyarwanda. Hari uko bivugwa ko hari abari hanze, ariko hari n’abandi benshi mu gihugu bari bameze nk’impunzi kandi bari iwabo.

Iyo politiki yahindutse ku maraso y’abantu, ntabwo ari politiki yo gukinisha. Ndabashimira nk’abanyarwanda ko iyo politiki mutayikinisha, abayikinisha ni abo hanze bayikoresha bashinyagura. Uko abantu bitanze icyo gihe, tukaba tugeze aha, aho tugeze, uko ibintu bimeze mu Rwanda n’uko byahoze, kenshi n’uko bimeze ahandi, twese hano dukwiriye kwishimira igihugu cyacu, uko tucyubaka n’aho tukigejeje.

Tubikora ku buryo bw’ubudasa. Abanyarwanda dufite ubudasa. N’abandi bafite ubwabo, njye ndavuga ubwacu. N’uyu munsi kubona muteraniye aha muri imbaga ingana itya mu gihe cy’amatora, n’ahandi hose twagiye bose baza nk’uku mungana, ubundi ibimenyerewe ahandi bafite ubudasa bwabo, igihe nk’iki umwiryane aba ari wose, ndetse uwo mwiryane abantu baragiye bawuhindura ko ariwo demokarasi.

Ngo demokarasi ni amashyaka menshi, arwana, ahangana. Na kiriya gihe amashyaka yatsembye Abanyarwanda, na byo abenshi babyita ko ari demokarasi. Abantu bari barakaye, iyo urakaye ukica uwo urakariye cyangwa wanga, abantu babihinduye demokarasi.

Paul Kagame yasoje akomoza ku Muhanda w’ibitaka ugera i Bumbogo ugomba gushyirwamo kaburimbo, niyongera gutorerwa kuyobora u Rwanda.
Ati: Hari umuhanda watugejeje aha w’ibitaka, uraza guhinduka kaburimbo vuba. Ibyo ndabibasezeranyije nitumara guhitamo neza tariki 15 [Nyakanga] ibyabagejejweho byavuzwe, ibigomba kubagezwaho ni byinshi kurusha.
Yavuze ko gutora neza ari ubudasa bw’u Rwanda, nubwo hari abo bidashimisha.
Ati:“Hari abo 100% abarigize igitutsi, ariko rya 100% rivuze ubudasa, politiki yahindutse ikava mu macakubiri, ubwicanyi ikajya mu kubaka igihugu, Abanyarwanda bakaba bari hamwe. Aho muzashakira kugira ubundi budasa, ibyo mubifitiye uburenganzira.”

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *