Perezida w’Ishyaka Riharanira Demukarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, PSD, Dr Vincent Biruta, avuga ko bifuza ko abarangiza amashuri yisumbuye bose bazajya babanza kwiga amasomo ya gisirikare.
Ibi yabigarutseho kuri uyu wa Gatanu mu kiganiro n’Abanyamakuru, cyibanze ku migabo n’imigambi rishingiraho mu bikorwa byo kwamamaza abakandida-Depite 59.
Dr. Vincent Biruta yavuze ko iri shyaka rimaze iminsi mu bikorwa byo kwamamaza Kandida-Perezida Paul Kagame ndetse n’abakandida-Depite 59, kandi bishimira ko byagenze neza.
Yavuze ko kuba iri shyaka ritaratanze Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika uturuka muri PSD, atari uko ritabona uwakwiyamamariza uwo mwanya, ahubwo ni uko ngo Kongere y’Igihugu y’Ishyaka yasanze Paul Kagame, Umukandida watanzwe na FPR, ari umuyobozi w’indashyikirwa ukunzwe n’Abanyarwanda benshi, kandi wagaragaje ibikorwa byinshi byateje imbere Igihugu mu gihe amaze ayoboye.
PSD ngo yasanze igomba kumushyigikira muri iyi manda kugira ngo akomeze guteza intambwe Abanyarwanda bose.
Dr Biruta kandi yagarutse ku cyifuzo iri shyaka rifite, cy’uko abarangije amashuri yisumbuye bajya babanza guhabwa amasomo ya gisirikare, avuga ko bifite akamaro gakomeye ku gihugu.
Avuga ko bifite icyo byakongera mu myumvire yabo ndetse bikaba ari n’uruhare buri Munyarwanda yagombye kuba afite mu kubungabunga ubusugre bw’Igihugu, ariko bikaba binongera imyumvire mu bijyanye no gukunda Igihugu.
Yagize ati “Iyo bavuze ibya gisirikare ntabwo ari ukujya kwiga kurasa na tekinike za gisirikare gusa, hari n’ibitekerezo ndetse n’inyigisho zindi bahabwa z’uburere mboneragihugu no gukunda igihugu.”
Dr Biruta avuga kandi ko ari ibintu byagirira akamaro Abanyarwanda by’umwihariko urubyiruko kuko muri bo hari n’abashobora kujya mu gisirikare.
Yakomeje agira ati “Ariko tukavuga tuti n’abatakigiyemo izo nyigisho z’ibanze baba bazifite ndetse baramutse banakenewe kugira ngo babe bagira uruhare mu kurwana ku mutekano w’Igihugu, kubahugura byakoroha kandi bikihuta, noneho Igihugu kikaba gifite abashobora kukirwanirira mu gihe byaba bikenewe kandi igihe icyo aricyo cyose.”
Avuga ko mu busanzwe hari Itorero ariko usanga rikorwa mu gihe gito, iyi gahunda yo ikaba yajya ihabwa umwanya ungana nk’umwaka bityo abagiyeho bagahabwa inyigisho zisesuye zijyanye n’ibya gisirikare ariko n’uburere mboneragihugu, byose bikaba byagira akamaro mu kubaka Umunyarwanda uhamye mu bitekerezo kandi ufite imyumvire ihamye.
Ishyaka Riharanira Demokarasi n’Imibereho Myiza y’Abaturage, PSD, ni rimwe mu mashyaka 8 yifatanyije n’Umuryango FPR Inkotanyi mu bikorwa byo gushyigikira Umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, rikaba kandi rifite abakandida-Depite 59 biyamamariza kubona imwanya mu Nteko Inshinga Amategeko y’u Rwanda. (RBA)