Abana 12 bapfuye bazize impanuka ya bisi yibiranduye ubwo yari ibatwaye ku ishuri hafi y’umujyi wa Johannesburg muri Afrika y’epfo.
Iyo mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu yabaye ubwo iyo bisi yagongwaga n’indi modoka nyuma igashya.
Umushoferi wari uyitwaye nawe ari mu bapfuye. Abandi bana barindwi bajyanywe kwa muganga bafite ibikomere.
Polisi mu ntara ya Gauteng yavuze ko iyo mpanuka yabereye mu mujyi muto wa Merafong mu birometero 70, uvuye mu mujyi wa Johannesburg.
Imyaka yabo bana baguye muri iyo mpanuka ntiyahise imenyekana, ariko benshi biga mu mashuri abanza bivuze ko bari hagati y’imyaka itandatu na 13.
Umuvugizi wa polisi yo mu muhanda, Sello Maremane, yavuze ko bigoye kumenya imyirondoro yabo bana kuko benshi bahiye ku buryo bizaba ngombwa gukoresha ibipimo bya gihanga kugirango bamenye buri wese.
Matome Chiloane, ministiri w’uburezi mu ntara ya Gauteng yihanganishije ababuze ababo avuga ko ababajwe cyane n’urupfu rw’abo banyeshuri. (VoA)