DR-Congo: Abasirikare 25 bakatiwe urwo gupfa nyuma yo guhunga Urugamba mu Burasirazuba

0Shares

Urukiko rwa gisirikare rwo muri Repubulika ya demukarasi ya Kongo rwakatiye abasirikare 25 igihano cyo kwicwa rumaze kubahamya icyaha cyo guhunga urugamba.

Byemejwe n’ubunganira mu mategeko n’umuvugizi w’igisirikare. Baje biyongera ku bandi 8 baheruka gukatirwa icyo gihano.

Ku wa kabiri igisirikare cya Kongo cyataye muri yombi abasirikare 27 nyuma y’uko bahunze urugamba ahitwa Keseghe na Matembe mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru.

Umuvugizi w’igisirikare Reagan Mbuyi Kalonji, yavuze ko abo bataye urugamba babasanze barimo kwiba mu maduka yo mu cyaro cya Alimbongo.

Kalonji avuga ko babafunganye na bane mu bagore babo bababikiraga ibyo bibye. Ingabo za Kongo zahise zishyiraho inteko ya gisirikare yo kubaburanisha ejo kuwa gatatu, bityo umucamanza ahanisha 25 muri bo igihano cyo kwicwa nyuma yo kubahamya ibyaha byo guta urugamba, kwiba no kutubahiriza amabwiriza ya gisirikare.

Umusirikare umwe yahanishijwe igifungo cy’imyaka 10 undi n’abagore bane bagirwa abere.

Bamwe mu basirikare ba Repubulika ya demokarasi ya Kongo, n’impuguke mu byerekeye umutekano baravuga ko imikorere mibi, ruswa n’amacakubiri birangwa mu ngabo za leta bikomeje gutuma bananirwa urugamba rwo gutsinsura inyeshyamba za M23.

Hashize igihe ingabo zo muri batayo ya 223 zoherejwe mu bice byegereye ikiyaga cya Kivu gukumira ibitero by’inyeshyamba za M23 bikomeje kugera amajanja umujyi wa Goma.

Ariko uko inyeshyamba zagendaga ziwusatira, umugaba w’izo ngabo za leta yashatse urwandiko rwa muganga ruhimbano rwemeza ko arwaye yisubirira i Goma.

Igihe atari ahari, ingabo yari ayoboye zagabweho igitero n’umutwe wa M23 ziva mu birindiro zitarwanye.

Mu kwezi kwa gatanu, urukiko rwa gisirikare rwahanishije abandi basirikare 8 igihano cyo kwicwa rumaze kubamya ibyaha byo guta urugamba.

Abo basirikare bajuririye igihano bahawe. Ni ikintu cyerekanye akaduruvayo mu ngabo za Leta ya Kongo zitahwemye gutakaza ibirindiro binyuranye muri iyi ntambara zimazemo imyaka 2 zigerageza gukumira inyeshyamba za M23.

Umuryango w’abibumbye uvuga ko iyi ntambara yakuye mu byabo abantu bagera kuri miliyoni 1.7.

Ni umubare wiyongereye ku bari basanzwe barahunze imvururu zinyuranye mu burasirazuba bw’igihugu bituma bose hamwe bagera kuri miliyoni 7.2 nkuko ONU ibyemeza.

Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters, byavuganye n’abasirikare bakuru ba leta ya Kongo batandatu n’abadiplomate babiri b’amerika n’Uburayi bose bemeza ko imikorere mibi y’ingabo za Kongo ari imwe mu mpamvu umutwe wa M23 ukomeje kwigarurira ibice bimwe na bimwe by’igihugu.

Bavuze ko bayobowe n’abi n’abasirikare bakuru, bahamya ko zimwe mu ngabo nta bunararibonye bw’urugamba zifite kandi zacitse intege.

Ibi bikubitiraho kwisunga abacanshuro b’amahanga bigatuma urugamba ruguma kunanirana n’ubwo leta ifite ingabo zo mu bihugu byo mu karere zaje kuyishyigikira.

Igisirikare cya Kongo cyamunzwe n’amacakubiri, ibura ry’ibikoresho na ruswa y’igikatu nkuko byemezwa n’impuguke mu by’umutekano ndetse n’abo basirikare baganiriye n’ibiro ntaramakuru by’Abongereza (Reuters).

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *