USA: Urukiko rwahamije Ibyaha 3 Umuhungu wa Perezida Biden

0Shares

Urukiko rwa rubanda muri Leta ya Delaware mu burasirazuba bwa Leta zunze ubumwe z’Amerika rwahamije Hunter Biden umuhungu wa perezida w’Amerika Joe Biden ibyaha byo kugura no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Ni ubwa mbere mu mateka y’Amerika umwana wa perezida uriho aburanishijwe.

Uru rukiko rwahamije Hunter Biden w’imyaka 54 y’amavuko ibyaha bitatu birimo kugura no gutunga imbunda binyuranyije n’amategeko.

Yashinjwe kubeshya ubwo yaguraga imbunda mu gihe yakoreshaga cyangwa yarabaswe n’ibiyobyabwenge.

Ubusanzwe birabujijwe mu mategeko yo ku rwego rw’igihugu muri Amerika gutunga imbunda mu gihe ukoresha ibiyobyabwenge

Yahakanye ibyaha byose ashinjwa uko ari bitatu, nubwo yiyemereye ko hari ubwo yari ahanganye n’ububata bw’inzoga ndetse n’ikiyobyabwenge cya kokayine.

Ikatirwa rye riteganijwe mu gihe kitarenze iminsi 120. Amategeko ateganya ko ashobora gukatirwa igihano gishobora kugera ku myaka 25.

Ariko kubera ko ari bwo bwambere ahamijwe igihano n’urukiko, ashobora kutazafungwa ahubwo agakatirwa igifungo gisubitswe.

Inyandiko y’ibirego yashinjwaga yatanzwe n’umushinjacyaha wihariye David Weiss, washyizweho na ministiri w’ubutabera umwaka ushize ngo ayobore iperereza ku byo Hunter Biden ashinjwa.

Mu itangazo, Perezida Joe Biden yavuze ko yemeye icyemezo cy’urukiko kandi ko azakomeza kureka inzego z’ubutabera zigakora akazi kazo mu gihe umuhungu we Hunter Biden azaba ajurira icyemezo cy’urukiko.

Yongeye kwibutsa ko we nka Perezida ntacyo yavuga ku rubanza nshinjabyaha.

Gusa yongeraho ko nk’umubyeyi “akunda umuhungu we byimazeyo, amwizera, kandi yemera imbaraga ze.”

Yagize ati:“Ndi Perezida, ariko ndi n’umubyeyi. Jye na Jill dukunda umuhungu wacu, kandi duterwa ishema n’umugabo ari we uyu munsi wa none.”

Uru rubanza rwa Hunter Biden rukurikiye urwa Donald Trump wayoboye Leta zunze ubumwe z’Amerika na we wahamijwe ibyaha 34 n’urukiko rwa rubanda muri Leta ya New York.

Ni ibyaha byari bifitanye isano n’impongano y’amadolari 130 yahawe Stormy Daniels, umukinnyi wa filimi z’abakuru ngo abike ibanga ry’uko yaryamannye na Donald Trump. (VoA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *