Bugesera: Bamwe muri ba Gitifu b’Imirenge n’Utugari bahagaritswe bitunguranye

0Shares

Mu bugenzuzi buri gukorwa n’Intara y’Iburasirazuba mu bigendanye n’isuku bwasize ba Gitifu 3 b’Imirenge n’ab’Utugari gahagaritswe by’agateganyo kubera kutubahiriza neza inshingano z’akazi.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard yatangarije Ikinyamakuru Kigali Today ko ibi byakozwe nyuma y’isuzuma bari bakora ryaje rikurikira ubukangurambaga bw’isuku bwakozwe.

Ati:“Ubu turimo kureba inshingano zijyanye no kwita ku isuku kuva ku rwego rw’akarere kugeza ku rwego rw’umudugudu abo basanze batarashyize mu bikorwa ibijyanye no kugira isuku agahagarikwa by’agateganyo”.

Umuyobozi w’akarere avuga ko ba gitifu b’imirenge itatu Nyamata, Ntarama na Gashora ndetse n’ab’utugari 10 bahagaritswe mu gihe cy’ukwezi kumwe ariko ko batirukanywe bakiri mu kazi.

Meya Mutabazi avuga ko hari n’abandi bakozi bo ku rwego rw’akarere bahagaritswe, abo ku rwego rw’utugari, ndetse no kurwego rw’umudugudu.

Abajijwe umubare w’abahagaritswe by’agateganyo uko ungana Meya Mutabazi yasubije ko ari urutonde rw’abantu benshi kandi rugikomeza bitewe n’amakosa bazasanga atarakosowe mu kunoza isuku muri aka karere.

Ati:“Mukazi dukora iyo dusanze utaranogeje inshingano dukurikiza amategeko agenga umukozi, icya mbere tugusaba ibisobanuro mu magambo, icyakabiri turakwandikira ugasubiza, iyo usibije dushobora kunyurwa cyangwa kutanyurwa n’ibisobanuro watanze noneho hagakurikiraho guhanwa, iyo tuguhannye rero dukurikiza uburemere bw’ikosa umuntu yakoze”.

Meya Mutabazi avuga ko ibihano bitangwa mu buryo butandukanye hakurikijwe ikosa umuntu yakoze, nko kuba umuntu yakora ikosa ritakwihanganirwa akaba yakwirukanwa burundu, kuba yakwihanangirizwa, kuba yagawa nyuma akikosora.
Meya Mutabazi avuga ko abahagaritswe by’agateganyo bakiri mu nshingano kuko batirukanywe.

Ubu bugenzuzi bwakozwe buracyakomeje kuburyo aho bazasanga ahri abayobozi batubahiriza inshingano zabo bazabihanirwa.

Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Richard MUTABAZI. (Ifoto/Ububiko)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *