Rwanda: Abanyamuryango b’Ishyirahamwe rya Rugby bemeje itariki y’Amatora

0Shares

Kuri iki cyumweru tariki ya 30 Nyakanga 2023, abanyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby mu Rwanda bateraniye mu nama y’inteko rusange idasanzwe yateraniye mu Cyumba cy’Inama cya Hotel Kigali View.

Bimwe mu byigiwe muri iyi nteko rusange, hagarutswe ku  banyamuryango batubahiriza imyanzuro y’inteko rusange, gusimbura umubitsi ndetse, gushyirahao itariki y’amatora yo gusimbura komite icyuye igihe no kwakira umunyamuryango mushya.

Abanyamuryango batubahiriza imyanzuro y’inteko rusange bagiriwe inama ndetse banamenyeshwa ko abatubahiriza iyo myanzuro bagomba kuzavanwa mu banyamuryango b’Ishyirahamwe ry’umukino wa Rugby,ariko nabo bemerannywa  ko nibura mu mezi atatu bazaba babyubahirije.

Imwe mu makipe atujuje ibyangombwa yagarutsweho muri iyi nama y’Inteko rusange, ni ikipe ya Thousand Hills, nyamara iri mu makipe amaze igihe kitari gito muri Shampiyona.

Umuyobozi wa 1000 Hills Rugby, Bwana Serge Shema nyuma yo kubwirwa ko bo hari byinshi batujuje, yabasubije ko ibikenewe byose babizi kandi nta bufasha bakeneye maze yisabira ko bazaba babyujuje bitarenze iminsi 30.

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby mu Rwanda, Bwana Kamanda Tharcisse, yaravuze ko iyo ibyemezo bifashwe n’inteko rusange nta kindi barenzaho, gusa yungamo ko abazaba batubahirije ibyemejwe muri iyi nteko rusange idasanzwe bazahagarikwa kwitabira ibikorwa by’Ishyirahamwe.

Kimwe mu bindi byagarutsweho muri yi nteko rusange idasanzwe, ni ikirebana no gutegura amatora ya komite nyobozi, kuko Manda yarangiye mu Kwakira k’Umwaka ushize.

Agaruka ku mpamvu amatora atabereye igihe, Perezida Kamanda yagize ati:“Hari ibyatumaga tudategura amatora harimo kutubahiriza imyanzuro y’inteko rusange, ndetse no gusimbuza umubitsi wasezeye Ihirwe Delphine. Muri iyi nteko rusange, byose byahawe umurongo”.

Ku kijyanye no gusimbuza Umubitsi, Muhire John Livingstone ubarizwa mu ikipe ya Muhanga Thunders, yemejwe n’abanyamuryango nk’umusimbura w’agateganyo wa Ihirwe Delphine.

Muri iyi nteko rusange kandi, Abanyamuryango bakiriye umunyamuryango mushya, Ishuri ry’isumbuye rya TSS Gitisi ryo mu Karere ka Ruhango.

Gitisi TSS akimara kwakirwa, yahise asaba kuzakina ikiciro cya kabiri ndetse aranabyemererwa

Umuyobozi wungirije w’iyi kipe, Nshimiyimana Enock, aganira n’Itangazamakuru yagize ati:“Kuri ubu, Ishuri ryacu dufite amakipe y’abahungu n’abakobwa. Aba nibo tuzakinisha muri iyi shampiyona. Uretse ibi, mu kiciro cy’abahungu twegukanye igikombe ku rwego rw’imikino ihuza amashuri, ibi bikaba byaraduhesheje itike yo kuzahagararira Igihugu mu mikino ya FEASSSA izabera mu Karere ka Huye mu Kwezi gutaha kwa Kanama (8)”.

Yakomeje avuga ko yijeje abanyamuryango ko batazicuza kuba bamwakiriye, kuko intego ari ukuzamura umukino wa Rugby mu bakiri bato ndetse ko ku bijyanye n’ibyangombwa bisabwa Umunyamuryango, iri Shuri ribyujuje.

Amafoto

Umuyobozi w’Ishyirahamwe rya Rugby, Kamanda Tharcisse

 

Umunyamabanga w’Ishyirahamwe rya Rugby, Uwitonze Felix

 

Umuyobozi wa Thousand Hills, Serge Shema

 

umuyobozi wungirije w’ikipe ya Gitisi TSS, Nshimiyimana Enock

 

Image
Umubitsi mushya w’agateganyo w’Ishyirahamwe rya Rugby, Muhire John Livingstone

 

Image
Ihirwe Delphine yasezeye ku nshingano z’umubitsi w’Ishyirahamwe rya Rugby muri Mutarama uyu Mwaka.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *