Kenya: Umuhanzi Otile Brown yashenguwe n’Urupfu rw’Umwana we

0Shares

Mu gihugu cya Kenya haravugwa inkuru y’akababaro ku muhanzi Jacob Obunga uzwi ku izina rya Otile Brown, wapfushije umwana we wari utaravuka.

Otile Brown yatangaje iyi nkuru y’akababaro ku Cyumweru tariki ya 2 Nyakanga 2023, abinyujije kuri Instagram ye nyuma y’icyumweru abwiye abakunzi be ko agiye kuba umubyeyi.

Otile Brown mu butumwa yahaye abakunzi be yagize ati “Byose byari byiza. Mana urabizi ko ntacyo nigeze nkubaza. Ibyo nkora byose ni kumwenyura no gukomera. Umwana wacu ntabwo byakunze ko abaho, ndakeka ko uyu atari umwaka wange ukundi.”

Ku ya 25 Kamena 2023, Otile Brown utajya ukunda gushyira hanze amakuru yerekeranye n’ubuzima bwe bwite, nibwo yatangaje kuri Instagram ko yishimiye kuba umubyeyi.

Uyu muhanzi w’imyaka 30 y’amavuko, icyo gihe yagaragaje urukundo rutagira urugero yari ategerezanyije uwo mwana.

Otile mu byishimo byinshi yagize ati “Bizeee [Akazina akunda gukoresha yivuga] vuba aha azaba papa, Inshallah.. Ndagukunda cyane mwana wange, Inshaallah.”

Ibinyamakuru byo muri Kenya byatangaje ko uyu muhanzi uri mu bakunzwe kandi bubashywe muri Kenya, ariko wagiye uvugwa mu rukundo n’abagore batandukanye, atifuje gutangaza nyina w’uwo mwana.

Otile Brown benshi bamumenye mu muziki w’u Rwanda, nyuma yo gukorana indirimbo na The Ben ‘Can’t get enough’ na ‘Dusuma’ yakoranye na Meddy.

Byumwihariko indirimbo ‘Dusuma’ yashyizwe ku rutonde rw’indirimbo 10 zarebwe cyane ku mugabane wa Afurika, mu mwaka wa 2020 binyuze ku rubuga rwa You Tube.

Iyi ndirimbo yashyizwe ku rubuga rwa You Tube, ku wa 17 Nyakanga 2020, iherekejwe n’ibitekerezo birenga ibihumbi bitandatu, ndetse ubwo hakorwaga urutonde yari imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 19, ni mu gihe kugeza ubu yarebwe n’abarenga ku Miliyoni 39.

Umuhanzi Otile Brown yapfushije Umwana.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *