Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’umurimo akaba n’imboni y’Akarere ka Kicukiro muri Guverinoma, Rwanyindo Kayirangwa Fanfan, yasabye abanyarwanda kwirinda icyakongera gusubiza Igihugu mu icuraburindi.
Ibi yabigarutse ku wa gatanu w’Icyumweru gishize mu gikorwa cyo gushyingura mu cyubahiro imibiri 10,224 mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ruherereye mu Murenge wa Gahanga, Akarere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali.
Yasabye by’umwihariko urubyiruko gusobanukirwa amateka yaranze Igihugu cyacu, runimakaza amahame azarufasha kwimakaza ubumwe.
Ati:”Kumenya amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, ni intambwe nziza yo kumenya aho Igihugu kigeze kiyubaka no gukomeza gufata ingamba zo guhangana n’icyo aricyo cyose cyashaka gusenya u Rwanda n’ubumwe bw’abanyarwanda”.
Yungamo ati:”Amateka yerekana ko abanyarwanda twari twunze ubumwe mbere y’umwaduko w’Abakoroni. Duhuzwa n’Umuco, Ururimi, Iyobokamana, Umwami w’abanyarwanda, Imigenzo n’Imiziririzo”.
“Ubumwe bwacu bwatangiye gusenywa n’Abakoroni, maze bihabwa intebe n’abayoboraga kuri Repubulika ya mbere n’iya kabiri. Politiki zo kwanga Umututsi zishyirwa mu bikorwa n’abayobozi mu nzego zose z’ubuzima bw’Igihugu, bitugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994”.
“Ndasaba Abanyarwanda guhora bazirikana Ubutwari bwaranze Ingabo zahoze ari iza RPA-Inkotanyi, zari ziyobowe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame”.
“Izi ngabo zahagaritse Jenoside mu gihe amahanga yose yari yatereranye u Rwanda”.
“Ihakana n’ipfobya rya Jenoside yakorewe Abatutsi ntaho byagiye, kuko kuri ubu by’umwihariko ababikorwa bitizwa umurindi n’Imbuga nkoranyambaga. Bityo, ni inshingano ya buri wese kubirwanya cyane cyane mu rubyiruko”.
Asoza ubutumwa bwe yagize ati:”Kugira ngo aya mateka mabi tutazayaraga abadukomokaho, birasaba uruhare rwacu twese mu kurwanya icyo aricyo cyose cyashaka kudusubiza inyuma mu gutandukanya abana b’u Rwanda”.
Leta yacu yiyemeje kubakira ku Musingi w’Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Imibiri yashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rwa Gahanga, yakuwe mu Tugari twa Nunga na Karembure, muri gahunda yo guhuza Inzibutso no kurushaho kuzifata neza.
Amafoto