Nyuma yo gutorerwa kuyobora Ishyirahamwe rya Ruhago mu Rwanda muri Manda y’Imyaka 2 iri imbere, Bwana Munyantwali Alphonse yijeje abakunzi ba Ruhago kugarurira iyi Nzu y’i Remera Umwuka mwiza, mu gihe idacirwa akari urutega na buri umwe mu bakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda kuri ubu.
Ibi yabigarutseho nyuma y’uko ahungagajweho amajwi n’abanyamuryango kuri uyu wa Gatandat, mu nteko rusange yabereye mu Cyumba cy’Inama cya Lemigo Hotel ku Kimihurura mu Mujyi wa Kigali.
Yatowe asimbuye Bwana Nizeyimana Mugabo Olivier wasezeye kuri uyu mwanya muri Mata (4), atarangije Manda y’Imyaka 4 yari yatorewe. Munywantwali akaba yatorewe kusa ikivi cy’Imyaka 2 yari isigaye.
Uyu mugabo wiyamamaje ku itike y’ikipe ya Police FC, mbere yo kuza muri uyu mwanya, yanyuze mu myanya inyuranye mu nzego bwite za Leta zirimo kuba Meya w’Akarere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, nyuma ayobora Intara y’Amajyepfo n’iy’Uburengerazuba mu bihe bitandukanye.
Yijeje abanyamuryango ko azakora ibishoboka byose akagarurira Ferwafa isura nziza, ibi bikaba bizongera kuyikingurira amarembo y’abaterankunga n’abafatanyabikorwa mu ngeri zinyuranye.
Ati:”Muri izi nshingano nshya, nzibanda ku kwimakaza ihame ry’imiyoborere no kugira ubuyobozi bukorera mu mucyo. Ibi ntabwo ari bishya kuri njye, kuko nabibayemo mu nkikorera inzego za Leta”.
“Nzaha umwanya abanyamuryango, numve ibyifuzo byabo, ibi bikaba bizaduhesha kwese imihigo”.
“Dukeneye ko ruhago igira ikerekezo gihamye imbere mu gihugu. By’umwihariko kugarura isura nziza y’iki kigo no hagati yacyo n’abafatanyabikorwa”.
Uko amatora yagenze:
Munyantwali Alphonse, yatorewe kuyobora Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu Rwanda (FERWAFA)
Habyarimama Matiku Marcel yatorewe kuba Visi Perezida wa Ferwafa ufite mu nshingano ze Imiyoborere n’Ubukungu.
Mugisha Richard yatorewe kuba Visi Perezida wa kabiri wa Ferwafa ushinzwe Tekinike.
Rugambwa Jean Marie usanzwe ukora muri Banki nkuru y’u Rwanda (BNR), yatorewe kuba Komiseri wa Ferwafa ushinzwe Ubukungu.
Rwakunda Quinta, yatorewe kuba Komiseri ushinzwe kumenyekanisha ibikorwa no gushaka abaterankunga muri Ferwafa.
Turatsinze Amani Evariste, yatorewe kuba Komiseri ushinwe amarushanwa mu Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA).
Sheikh Habimana Hamdan yatorewe kuba komiseri ushinzwe Tekinike n’iterambere rya Ruhago muri Ferwafa.
Munyankaka Ancille, yatorewe kuyobora Komisiyo y’iterambere rya Ruhago y’Abagore muri Ferwafa.
Rurangirwa Louis, atorewe yatorewe Komisiyo y’Umutekano muri Ferwafa.
Gasarabwe Claudine yatorewe kuyobora Komisiyo y’Amategeko muri Ferwafa.
Lt Col Dr Gatsinzi Hebert, yatorewe kuyobora Komisiyo y’Ubuvuzi muri Ferwafa.
Bwana Ngendahayo Vedaste, yatorewe umuyobozi wa Komisiyo ishinzwe Amakipe y’Igihugu.