RwandAir mu bufatanye n’abategura imikino y’Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho muri Ruhago

0Shares

Sosiyete y’u Rwanda ikora Ubwikorezi bw’abantu n’ibintu mu Kirere, yatangaje ko yamaze kugirana amasezerano y’imikoranire n’abategura Igikombe cy’Isi cy’Abakinnyi bakanyujijeho (Veteran Clubs World Championship – VCWC) kizabera mu Rwanda mu mwaka utaha wa 2024.

Igikombe cy’Isi cy’abakanyujijeho kizahuza abahize bakina umupira w’amaguru bamamaye ku rwego rw’Isi, bakaba basanzwe bafite urubuga rubahuza mu rwego rwo gukomeza kugirana ubumwe n’imikoranire, guhurira mu marushanwa, ndetse no gutanga umusanzu wabo mu bikorwa by’iterambere.

Biteganyijwe ko abo bakinnyi bakanyujijeho babarirwa mu 150 bazaturuka mu bihugu bisaga 40, bazaba bari mu makipe umunani azakina imikino 20. Ni imikino izaba ishobora gukurikirwa ku rwego rw’Isi n’abantu basaga Miliyoni 100 mu gihe cy’iminsi 10 (kuva tariki 10 Gicurasi kugeza tariki 20 Gicurasi 2023).

Usibye imikino, biteganyijwe ko hazaba n’inama eshanu zitandukanye ziziga ku mahoro, uburezi, ubukerarugendo, ubuzima n’ubucuruzi.

Umuyobozi Mukuru wa RwandAir, Yvonne Makolo, yagize ati “Tuzi imbaraga za siporo mu guhuza abantu. Ni yo mpamvu RwandAir na yo yiyemeje ubufatanye n’aba banyabigwi, tukaba kandi dutewe ishema no kugira uruhare muri gahunda ya ‘LEGENDS VISIT RWANDA’ mu ngendo zerekeza hirya no hino ku Isi, kandi tukagira n’uruhare mu kumenyekanisha iki gikorwa.

Abazitabira iyi gahunda bazanagira umwanya wo kungurana ibitekerezo ku ngingo zitandukanye zirimo nko kongerera ubushobozi urubyiruko, kwita ku bidukikije, uburinganire n’ubwuzuzanye, n’ishoramari.

Kompanyi y’indege ya RwandAir kuri ubu ikorera ingendo mu byerekezo 25 byo hirya no hino ku Isi haba muri Afurika, Aziya, i Burayi n’ahandi hatandukanye. Usibye kuba ishyira imbere imitangire myiza ya serivisi, imenyekanisha n’ubukerarugendo ndetse n’ibijyanye n’ishoramari n’ubucuruzi.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *