Rusizi: Imodoka yaguye mu Manga Imana ikinga Akaboko

0Shares

Muri Gare y’Imodoka zitwara abagenzi mu Murenge wa Kamembe, habereye impanuka yakozwe n’imodoka ya Kompanyi ya Volcano ifite ikirango cya RAB 947X, nyuma y’uko isohotse muri Gare idatwawe n’umusoferi irimo abagenzi babiri, ihitana Umumotari irenga umuhanda igwa mu manga.

Bamwe mu babonye iyi mpanuka babwiye Ikinyamakuru Umuseke ko bitabatunguye kuko hari umuhanuzi wari wabivuze.

Umwe mu bakorera muri iyi Gare yavuze ko imodoka yamanutse nta mushoferi uyitwaye.

Ati:”Amakuru nari mfite ni uko ku wa Gatandatu w’Icyumweru gishize hari umuhanuzi wanyuze aha, avuga ko hazamanuka imodoka ikangiza byinshi”.

Undi muntu nawe wabibonye biba yavuze ko uburyo byari bimeze hakaba nta muntu wayiguyemo ari igitangaza.

Yagize ati:”Hano habereye impanuka imodoka ituruka muri gare nta mushoferi uyitwaye, yari yashyizemo Fireyamu ivamo, imanuka mu mubande abantu bari bayirimo twabakuyemo ari bazima”.

Abantu batandukanye bakorera imirimo muri iyi gare bemeje ko ari ubuhanuzi busohoye kuko ngo ntagihe gishize  bihanuwe ko aho hantu hazamanuka imodoka ikangiza byinshi .

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Uburengerazuba, CIP Mucyo Rukundo, yemeje iby’iyi mpanuka avuga ko uretse abari bari muri iyi modoka bakomeretse ariko nta muntu wayiguye mo.

Ati:”Nibyo koko iyo mpanuka ya Coaster yamanutse muri Gare yacitse Feri, ikuba ku marembo ya gare irarenga igonganga umumotari, irakomeza itangirangirwa n’umugenzi. Abantu babiri bari bayirimo nibo bakomeretse n’uwo mu motari bajyanywe mu bitaro bya gihundwe”.

CIP Rukundo Mucyo yabwiye abashoferi kugira amakenga mu gihe baparitse ibinyabiziga byabo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *