Perezida Vladimir Putin avuga ko Uburusiya bwamaze gushyira muri Belarus (Biélorussie) icyiciro cya mbere cy’intwaro kirimbuzi zikoreshwa ku rugamba, zizwi nka ‘Tactical Nuclear Weapons’.
Putin yavugiye mu nama ko zizakoreshwa gusa ari uko ubutaka bw’Uburusiya cyangwa leta y’Uburusiya yugarijwe.
Leta y’Amerika ivuga ko nta kigaragaza ko Uburusiya buteganya gukoresha intwaro kirimbuzi mu gutera Ukraine.
Ubwo yavugaga nyuma y’ayo magambo ya Putin, Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’Amerika Antony Blinken yagize ati: “Nta bimenyetso tubona ko Uburusiya burimo kwitegura gukoresha intwaro ya kirimbuzi”.
Belarus ni inshuti ikomeye y’Uburusiya ndetse ni ho Uburusiya bwagabiye igitero gisesuye cyabwo kuri Ukraine mu kwezi kwa Gashyantare (2) mu mwaka ushize.
Putin yavuze ko kohereza muri Belarus izo ntwaro kirimbuzi bizaba byarangiye bitarenze mu mpera y’impeshyi y’uyu mwaka.
Ubwo yasubizaga ibibazo nyuma y’ijambo yavugiye i St Petersburg mu nama y’ihuriro mpuzamahanga ku bukungu, Perezida w’Uburusiya yavuze ko icyo cyemezo kigamije “ubwirinzi” no kwibutsa uwo ari we wese “utekereza ku gutuma dutsindwa uruhenu”.
Abajijwe n’umusangizamagambo muri iyo nama ku kuba bishoboka gukoresha izo ntwaro, yasubije ati: “Kuki twashyira isi yose ku nkeke? Namaze kubivuga ko ikoreshwa ry’ingamba z’ikirenga rishoboka igihe hari ibyago kuri leta y’Uburusiya”.
Izi ntwaro zizwi nka ‘tactical nuclear weapons’ ni imitwe mito y’ibisasu bya kirimbuzi n’uburyo bwo kubirasa. Bikoreshwa ku rugamba cyangwa mu gitero gito. Biba bigamije gusenya aho umwanzi ari mu gace runaka ariko bidashyize ubumara ahantu henshi.
Intwaro nto cyane yo muri ubwo bwoko ishobora kugeza kuri kiloton imwe cyangwa munsi yayo (igateza ibingana na toni 1000 z’igiturika cya TNT). Intwaro nini cyane z’ubwo bwoko zishobora kugeza kuri kilotons 100. Ugereranyije, igisasu kirimbuzi Amerika yateye i Hiroshima mu Buyapani mu 1945, cyo cyari gifite kilotons 15.
Putin yitezwe guhurira i St Petersburg n’abategetsi bamwe bo muri Afurika, nyuma yuko ku wa gatanu basuye umurwa mukuru Kyiv wa Ukraine, muri gahunda igamije amahoro barimo kugeza kuri ibyo bihugu byombi.
Ariko ubwo bari bari i Kyiv, uwo mujyi warashweho n’igitero cya misile cy’Uburusiya.
Perezida w’Afurika y’Epfo Cyril Ramaphosa yasabye ko habaho guhosha imirwano ku mpande zombi ndetse hakabaho ibiganiro bigamije amahoro.
Yagize ati: “Twaje hano gutega amatwi no kwirebera ibyo abaturage ba Ukraine banyuzemo”.
Ariko Perezida wa Ukraine Volodymyr Zelensky yavuze ko aho kuguyaguya Uburusiya mu buryo bwa diplomasi, bukwiye guhabwa akato burundu muri diplomasi, mu rwego rwo kubuha ubutumwa ko amahanga yamaganye igitero cyabwo.
Zelensky yavuze ko Ukraine itazagirana ibiganiro n’Uburusiya mu gihe cyose hakiri ubutaka bwa Ukraine bwigaruriye.
Muri iyo nama, Putin yanasubiyemo ko Ukraine nta mahirwe ifite yo gutsinda mu gitero cyayo cyo kwigaranzura Uburusiya kirimo kuba ubu.
Yavuze ko igisirikare cya Ukraine kirimo no gushiranwa n’ibikoresho bwite byacyo bya gisirikare kandi ko vuba aha kizaba gikoresha gusa ibikoresho cyahawe n’ibihugu byo mu burengerazuba (Uburayi n’Amerika).
Yagize ati: “Ntushobora kurwana igihe kirekire gutyo”. Yaburiye ko indege y’intambara iyo ari yo yose yo mu bwoko bwa F16 Amerika izaha Ukraine “izashya, ibyo nta kubishidikanyaho”.
Mbere, Ukraine yapfobeje amagambo nk’ayo, ishimangira ko irimo gutera intambwe mu kwisubiza ubutaka mu burasirazuba no mu majyepfo ya Ukraine.
Ku wa gatanu, Minisitiri wungirije w’ingabo wa Ukraine Hanna Malyar yavuze ko mu majyepfo y’igihugu imitwe y’ingabo yateye intambwe ya kilometero 2 mu byerekezo byose.
BBC ntishobora kugenzura mu buryo bwigenga ibyo avuga bijyanye no ku rugamba.
Perezida Putin yanavuze ku ngingo zijyanye n’ubukungu, avuga ko ibihano igihugu cye cyafatiwe n’uburengerazuba byananiwe kubushyira mu kato, ko ahubwo byatumye ubucuruzi bw’Uburusiya bwagukira “mu masoko y’ejo hazaza”.
Yashimye amasezerano mashya y’ubucuruzi Uburusiya bwagiranye n’ibihugu bimwe byo muri Aziya, mu Burasirazuba bwo Hagati no muri Amerika y’Epfo – avuga ko ibyo bihugu ari “abafatanyabikorwa bo kwizerwa, bashyira mu gaciro”.