Umurenge wa Gasaka wo mu Karere ka Nyamagabe mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda, wakatishije itike y’umukino wa 1/2 nyuma yo guhigika uwa Gatsibo.
Ni mu mukino wakiniwe ku kibuga cya APACOPE ya 2 kuri uyu wa gatandatu, ni imikino yakinwe n’amakipe 8 ahagarariye Intara n’umujyi wa Kigali yageze muri 1/4 acakirana yishakamo 4 yerekeza mu mikino ya 1/2 kirangiza.
Aha, niho ikipe y’abagore y’Umurenge wa Gasaka yakatishirije itike nyuma yo guhigika Gasabo ku ntsinzi y’amaseti 3-0.
Nyuma y’imikino ya 1/4, amakipe ahagarariye Uturere twa; Nyamagabe, Gicumbi, Rubavu na Nyamasheke yerekeje muri 1/2 kirangiza.
Umurenge wa Gasaka waserutse uherekejwe na Meya Niyomwungeri Hildebrand, Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Uwamariya Agnes n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’uyu Murenge, Nsabimana Boniface.
Nyuma yo gukatisha iyi tike, aya makipe uko ari 4 azishakamo iyegukana igikombe mu mikino ya nyuma iteganyijwe gukinirwa mu Karere ka Huye mu Cyumweru gitaha.
Amafoto