91% bakandiyeho biranga, twinjire muri Guverinoma ya Manda y’Imyaka 7 ishize

0Shares

Mu baminisitiri n’abanyamabanga ba Leta batangiranye na manda ya 2017-2024 abagera kuri 9% nibo batigeze bava muri guverinoma mu gihe hasigaye iminsi ibarirwa ku ntoki z’ikiganza ngo hatangire manda ya 2024-2029.

Ku basesenguzi, ngo iki ni ikimenyetso cy’imiyoborere itarangwa no kutirara no kubaza abayobozi inshingano.

Bamwe bayise manda y’umuvuduko, abandi manda y’ubudasa. Ni manda yatangiranye n’abaminisitiri 20 n’abanyamabanga ba Leta 11.

Ku wa 31 Kanama 2017 ubwo yakiraga indahiro z’abagize iyi guverinoma, Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabasabye kuzirikana ko u Rwanda ari igihugu gifite umwihariko.

Senateri Uwizeyimana Evode umwe mu bahoze bagize iyi guverinoma ubu akaba ari umusenateri, yemeza ko gushyirwa mu myanya kw’abagize guverinoma byagiye bikorwa hashingiwe ku bushobozi bwakemura ibibazo by’igihugu.

Intego mu mitangire ya Serivisi yagombaga kuba byibuze igera ku gipimo cya 90% mu nkingi eshatu za guverinoma ari zo Imiyoborere myiza, ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage.

Umuyobozi mukuru wungirije mu Rwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere RGB, Dr. Usengumukiza Felicien avuga ko muri iyi myaka 7 ishize hari aho bitangenze neza ku buryo hari raporo bagiye batanga zigaragaza amakosa ya bamwe mu bayobozi batandukiriye mu nshingano.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Umuryango utari uwa Leta uharanira kurwanya Ruswa n’akarengane TI-Rwanda, Apollinaire Mupiganyi, ashimangira imbaraga Leta yashyize mu kutihanganira bamwe mu bayobozi bagaragaweho n’imikorere mibi ahanini yagiye iganisha igihugu mu gihombo.

Imiyoborere igamije guha ijambo umuturage ndetse n’ibimukorerwa akabigiramo uruhare iyo bidakozwe biganisha igihugu kutagera ku byo abaturage bifuza nk’uko Hon. Mukabalisa Donatille wayoboye Umutwe w’Abadepite imyaka 10 yabisobanuye.

Kutirara no kutihanganira amakosa ni bimwe mu byo abaturage bashimira Perezida Kagame abakagaragaza ko ari nabyo byafashije igihugu kugera ku ntera kiriho uyu munsi.

Mu bihe no mu buryo butandukanye Perezida Kagame yagiye agaruka ku buryo bwo kubaza abayobozi inshingano no kubibutsa ko mu byo bakora byose umuturage agomba kuba ku isonga.

Kugeza ubu, Abaminisitiri n’abanyamabanga ba Leta 3 nibo batarava muri Guverinoma. Uretse abagize guverinoma, kuvanwa mu myanya no kuyihindurirwa hagamijwe kurushaho kwihutisha imikorere byagiye bigaragara mu nzego zose z’igihugu zaba inzego nkuru ndetse n’inzego z’ibanze.

Muri iyi myaka 7 kandi benshi mu bakoresheje nabi umutungo w’igihugu bisanze mu maboko y’ubutabera.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *