Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Leta zunze ubumwe z’Amerika, Marco Rubio, yatangaje kuri uyu wa mbere ko gushungura USAID bimaze kurangira. 83% bya porogaramu zayo zizavaho burundu.
Aka kazi kari kamaze ukwezi n’igice. Kakurikiye iteka rya Perezida Donald Trump ryo kw’itariki ya 20 y’ukwa mbere gushize, akimara kurahira, ryahagaritse USAID igihe cy’amezi atatu muri Amerika no mu mahanga.
Mu kwezi kwa kabiri, yashyizeho irindi teka rigira Marco Rubio umuyobozi mukuru wa USAID by’abagateganyo.
Ubusanzwe USAID, ikigo cy’igihugu gishinzwe iterambere mpuzamahanga, imaze imyaka 64 ishinzwe, yari ikigo cy’igihugu kigenga.
Mw’itangazo yanyujije ku rubuga X (rwahoze ari Twitter), Rubio avuga ko gusuzuma imikorere ya USAID byageze ku mwanzuro wo gukuraho burundu porogaramu zayo 5,200 ku 6,200 yakoraga. Ni ukuvuga 83,8% za porogaramu zose.
Asobanura ko “zagiyemo amadolari amamiliyari n’amamiliyari mu bidafitiye inyungu Leta zunze ubumwe z’Amerika, ndetse ko zimwe na zimwe ahubwo zangirije izi nyungu z’igihugu.”
Marco Rubio yongeraho ko agiye gukorana n’inteko ishinga amategeko – Congress – kugirango porogaramu zizagumaho zizajya mu maboko ya Minisiteri ye.
Koko rero, intumwa za rubanda zo mw’ishyaka ry’Abademokarate zivuga ko gufunga USAID bitemejwe na Congress byaba binyuranyije n’amategeko. Congress ni yo yashinze USAID mu 1961. Ni nayo iyiha ingengo y’imari yose ikoresha.
Ku rundi ruhande, imiryango itegamiye kuri Leta n’abacuruzi bari basanzwe bakorana na USAID batanze ibirego mu nkiko, bavuga ko gufunga USAID huti huti byica amasezerano bari bafitanye kandi ko batishyurwa. (VOA/AP)
