1h21 ku Rubyiniro: John Legend yanyuze abitabitiye Igitaramo cya Move Afrika barimo Perezida Kagame

0Shares

Rurangiranwa John Roger Stephens uzwi nka John Legend nk’Umuhanzi, yaraye yeretse Abanyakigali, igisobanuro cy’Umuziki.

Uyu mugabo w’Imyaka 46 y’Amavuko, yataramiye mu Nyubako y’Imikino n’Imyidagaduro ya Kigali, izwi nka BK-Arena, mu gitaramo cya Move Afrika.

Iki kizwi nka Global Citizen’s Move Afrika cyari kibaye ku nshuro ya kabiri, by’umwihariko kibera mu Rwanda.

Ni ku nshuro ya mbere uyu Mwirabura w’Umunyamerika, yari ataramiye mu Rwanda no muri Afurika y’i Burasirazuba muri rusange.

Nk’Umuhanzi w’ubunararibonye, bihamywa n’Ibihembo bizwi nka Grammy Awards 12 amaze kwegukana, yaraye ataramiye Abanyakigali barimo Perezida Kagame na Madame Jeannette Kagame, mu gihe kirenga Isaha n’Igice, mu muziki w’Umwimerere (Live).

Nyuma yo kunyurwa n’uko yakiriwe mu Rwanda by’umwihariko urukundo yeretswe n’abafana ku rubyiniro, John Legend yagize ati:“Nejejwe no kuba ndi hano (Kigali), no kuba ari ku nshuro ya mbere ntaramiye muri Afurika y’i Burasirazuba. Kandi nanyuzwe pe”.

Yakomeje agira ati:“Twaje hano kuko tubakunda, kandi twifuza kwishimana namwe. Ibi ntibisanzwe. Nakunze uko mwizihirwa, reka dukomeze twishime”.

Mu Muziki w’umwimerere acurangirwa n’abacuranzi kabuhariwe b’Abanyamerika basanzwe bakorana, John Legend yaririmbye indirimbo nk’uko izakorewe muri Situdiyo (Studio) zisohoka zimeze.

Ubwo yari ageze ku ndirimbo “Minefields” yakoranye na Faouzia, abafana basanzwe n’ibyishimo hafi yo kuritura Bk-Arena.

Bamufashije kuyiririmba ndetse banacana amatara ya za Telefone zabo mu rwego rwo kumwereka uburyo bamwishimiye.

Ageze ku ndirimbo “Tonight (Best You Ever Had)” yafatanyije na Ludacris, ibintu byahinduye isura.

N’ubwo imaze Imyaka 13, abakunzi ba John Legend bayiririmbye nk’aho yaraye isohotse. N’imwe mu ndirimbo zabanyuze.

Ikindi cyanyuze abitabiriye iki gitaramo, n’ukubona John Legend aserukana ‘Umukenyero’ ku Rubyiniro.

Umukenyero, n’umwambaro ufatwa nka kimwe mu birango by’Umuco Nyarwanda. Kuwambara, bigaragaza agaciro ibirori byahawe.

“Feeling Good”, n’imwe mu ndirimbo yaririmbye zikishimirwa cyane, dore ko afite indirimbo zitari nke zizwi n’abakunzi ba Muzika.

Amaze Isaha n’Iminota 10 ku Rubyiniro, nibwo yaririmbye iyi ndirimbo yanishimiwe na Perezida Kagame.

  • John Legend yakoze mu mirya ya Piano biracika

Iki gicurangisho kiri muri bicye agendana aho agiye gutaramira hose ku Isi.

Indirimbo “All of Me”, yahembuye imitima y’abari muri BK-Arena, cyane ko ari yo yasorejeho. 

Ku isaha ya saa 22:55 nibwo yasezeye Urubyiniro, ariko amajwi yari akiri menshi, asabwa gukomeza gutamira abafana be.

Uretse John Legend, Umuhanzikazi w’Umunyarwanda, Bwiza, Umuvanzi w’Umuziki, Dj Toxxyk, bari mu basusurukije ibihumbi byari muri BK-Arena.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *