“1994-2024”, Urugendo rw’Imyaka 30 rwo gukwirakwiza Amashanyarazi mu Rwanda

0Shares

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’igihugu bavuga ko biteje imbere nyuma yo kwegerezwa amashanyarazi yabafashije kwihangira imirimo itandukanye.

Mu myaka hafi 30 ishize u Rwanda rwibohoye, gukwirakwiza amashanyarazi mu baturage byavuye ku gipimo cya 2% bigera ku 74.5%.

Abo amashanyarazi yagezeho bahamya ko wababereye imbarutso y’iterambere babikesha ubuyobozi bureba kure bukanashyira umuturage ku isonga.

Ubwiyongere bw’ibikorwaremezo by’umuriro w’amashanyarazi byashyizwemo imbaraga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi ni kimwe mu bigaragaza ko iterambere rishoboka.

Abaturage bo mu Murenge wa Nkombo mu Karere ka Rusizi bahamirije RBA ko hambere bari bazi ko umuriro w’amashanyarazi udashobora kwambuka Ikiyaga cya Kivu.

Mu Banyarwanda bagerwaho n’amashanyarazi bangana na 74.5%, abagera kuri 50.9% bayafatira ku muyoboro mugari mu gihe 23.6% bakoresha ingufu zisubira.

Abaturiye Santere ya Kajugujugu mu Murenge wa Murunda mu Karere ka Rutsiro ntibasigaye inyuma mu kubyaza amafaranga amashanyarazi bamaze igihe gito begerejwe.

Mu myaka igera kuri 20 ishize hubatswe inganda zitanga amashanyarazi angana na megawatt 383.4, ingomero zifatiye ku mazi zitanga megawatt 148 zingana na 34%, nyiramugengeri igatanga megawatt 85 zingana na 20%, na Gaz Methane itanga megawatt 79 zingana na 18.5%. Undi muriro ni uhuriweho n’ibihugu by’abaturanyi n’utangwa n’ingufu zisubira ungana na 13.5%.

Buri munsi mu Rwanda hakoreshwa megawatt 208 z’amashanyarazi mu gihe hatunganywa megawat 383.4. Buri mwaka abayakenera biyongeraho 10%.

Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore, yashimangiye ko hakomeje ibikorwa byo kwegereza abaturage umuriro kugira ngo intego igihugu cyihaye igerweho.

Gahunda y’Igihugu yo Kwihutisha Iterambere NST 1 iteganya ko umwaka wa 2024 uzarangira abaturage bose 100% bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi. (RBA)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *