Wheelchair Basketball: Igikombe cy’Irushanwa ryo Kwibuka 30 cyatashye mu Karere ka Musanze na Gasabo

Ikipe y’Akarere ka Musanze n’iy’aka Gasabo, zegukanye Irushanwa ryo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi, binyuze mu mukino wa Basketball ikinwa n’abantu bafite Ubumuga (Wheelchair Basketball).

Ku bufatanye bwa Komite y’Igihugu y’Imikino y’abantu bafite Ubumuga (NPC- Rwanda), Ministeri ya Siporo na Komite Olempike y’u Rwanda, kuri iki cyumweru hakinwe irushanwa ryo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside mu 1994 mu mu mukino wa Wheelchair Basketball.

Mu bagabo, Ikipe ya Musanze yegukanye igikombe itsinze Eagles amanota 23 kuri 2.

Muri iki kiciro, umwanya wa Gatatu wegukanywe na Kicukiro itsinze Indangamirwa amanota 26 kuri 21.

Mu bagore, Ikipe ya Gasabo yegukanye igikombe itsinze Kicukiro amanota 20-15, mu gihe Move dream yabaye iya Gatatu.

Iyi mikino yakinwe kuri iki Cyumweru, ikinirwa ku bibuga bya ‘Kimironko Community & Sports Space’ mu Karere ka Gasabo.

Imikino yo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi, ikinwa mu rwego rwo guha icyubahiro abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, by’umwihariko abasiporotifu.

Ikinwa mu gihe cy’Iminsi ijana, aho buri Shyirahamwe riyitegura mu byiciro by’imikino itandukanye.

Muri uyu Mwaka, izasozwa tariki ya 15 Kamena 2024.

Jenoside yakorewe Abatutsi yatwaye Ubuzima bw’Arenga Miliyoni bazira uko Imana yabaremye.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *