Volleyball: APR na Police zegukanye Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Ikipe ya Polisi y’u Rwanda, Police VC, n’Ingabo z’u Rwanda, APR WVC zegukanye Irushanwa ryo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

APR WVC yatsinze Ikipe y’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro, RRA VC amaseti 3-0, ibi ni nabyo Police VC yakoreye Ikipe y’Akarere ka Gisagara, Gisagara VC.

Iyi mikino yombi yaraye ikiniwe mu Nzu y’Imikino y’Ishuri rya Ecole Notre Dame des Anges i Remera mu Mujyi wa Kigali.

Police VC yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo APR VC, yatsinze Gisagara VC amaseti 3-0 (25-22, 25-29, 25-18), iyi Gisagara VC nayo hari yahageze isezereye Kepler VC.

Umwanya wa gatatu wegukanywe n’Ikipe ya Kepler VC itsinze APR VC.

Mu kiciro cy’abagore, APR WVC nayo yari yageze ku mukino wa nyuma ikuyemo Ikipe ya Kaminuza ya EAUR, naho RRA VC isezerera Ikipe ya Police WVC ku ntsinzi y’amaseti 3-2.

Ku mukino wa nyuma,  APR WVC yatsinze RRA VC amaseti 3-0 (25-23, 25-19, 25-22), itwara igikombe ityo.

Muri iki kiciro, umwanya wa gatatu wegukanywwe n’Ikipe ya Police WVC itsinze EAUR.

Nyuma yo kwegukana Igikombe mu kiciro cy’abagabo, Umutoza w’Ikipe ya Police VC, aganira n’Itangazamakuru yagize ati:“Iki gikombe kivuze byinshi kuri twe. Twari tunyotewe gutwara Igikombe nyuma y’iminsi tutitwara neza. Ni ku nshuro ya mbere twegukanye Irushanwa ryo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi. Iyi ntsinzi ndayitura ubuyobozi bw’Ikipe yacu n’abakinnyi muri rusange”.

Ikipe zegukanye iri rushanwa, buri imwe yahawe Igikombe, Imidali na 1,000,000 y’Amafaranga y’u Rwanda, iza kabiri zihabwa Imidali n’i 700,000 Frw mu gihe iza gatatu nazo zahawe Imidali n’i 500,000 Frw.

Amafoto

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

 

Image

The New Times

The New Times

The New Times

The New Times

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Image

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *