Ubuzima bwa ‘Kazarwa Gertrude’ Perezida w’Inteko Nshingamategeko mu Kazi no hanze yako

Abamuzi bamufata nk’umugore wanga ikinyoma, wiyoroshya, wubaha, ukunda igihugu akarangwa no gukora cyane ndetse no kugira urugwiro.

Kumarana na we umwanya muto hari isomo waba umukuyeho kuko uretse kuba ari umuhanga mu byo akora n’ibyo avuga, ni umubyeyi ugira urugwiro ruhambaye rushobora gufasha uwo baganira kumutega amatwi.

Uwo ni we Kazarwa Gertrude uherutse gutorerwa kuyobora Umutwe w’Abadepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda.

Uyu mubyeyi yarahiririye izo nshingano ku wa 14 Kanama 2024, ari na bwo yatorewe kuyobora Inteko mu gihe cy’imyaka itanu iri imbere.

Yavukiye mu Ntara y’Iburasirazuba, mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kiramuruzi, Akagari ka Nyabisindu ahazwi nk’i Ntete.

Ibibazo by’amoko byabaye mu Rwanda byatumye Kazarwa atiga amashuri abanza mu Rwanda kuko iwabo bahise bahungira muri Uganda ari na ho yayigiye.

Ni umubyeyi w’abana batatu n’umugabo ariko akaba afite n’umukazana.

Kazarwa Gertrude yabaye Umusenateri mu gihe cy’imyaka itanu, kuva muri Nzeri 2014 kugera Nzeri muri 2019, aho yari Umuyobozi wa Komite ishinzwe Politiki n’Ibikorwa bya Guverinoma.

Mbere yo kwinjira muri Sena, yakoranye na World Vision mu gihe kirenga imyaka icyenda.

Yakoze mu Kigo cya Moucecore mu gihe yanabaye Umwarimu wungirije muri Kaminuza ya ULK.

Hagati ya 1999 na 2003 yize muri ULK, ahakura impamyabushobozi mu bijyanye n’Imicungire (Management).

Yize kandi muri Kaminuza ya Maastricht School of Management mu Buholandi, aho yakuye Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Gatatu mu bijyanye n’Imiyoborere mu by’Ubucuruzi (Business Administration) hagati ya 2008 na 2010

Yize Amategeko muri Kaminuza ya UNILAK hagati ya 2018-2021, ayasoreza mu Ishuri Rikuru ry’Amategeko rya ILPD.

  • Ni umunyamurava ku murimo, agakunda igihugu

Kimwe n’abandi Banyarwanda batakuriye mu gihugu, Kazarwa, yakuranye inyota yo kumva ababyeyi bamubwira ko u Rwanda ari igihugu cyiza.

Ati “Naje kugira amahirwe yo kongera kugaruka mu Rwanda, sinavuga ko nakunze politiki kurusha abandi ariko mu by’ukuri numvaga nkunda igihugu cyanjye. Twakuraga batubwira ko ari igihugu gitemba amata n’ubuki ukumva ufite amatsiko yo kukigeramo.”

Yatangiye urugendo rwa Politiki kubera ishema ryo gukunda igihugu byatumye yinjira mu mutwe wa Politiki aho yagiye mu Ishyaka Riharanira Ukwishyira Ukizana kwa Muntu, PL.

Muri iryo shyaka yakunze gukoramo imirimo itandukanye aho yakunze kuba umugenzuzi w’Imari.

Yagaragaje ko yakuranye indangagaciro zo kwikunda no kugira intekerezo zo kugendera ku ntego nziza kugira ngo agere ku iterambere kandi hagamijwe guteza imbere Igihugu.

Yagaragaje kandi ko agira indangagaciro zo kumenya gushaka inshuti nziza, kwigira ku bandi no kutagendera mu kigare, gukunda abantu, guca bugufi no kubaha abakuru n’abato ndetse no gutega amatwi buri wese.

Nk’umubyeyi ufite abana, iyo atari mu nshingano nk’umuyobozi akunze kuba ari kumwe n’umuryango we kandi akanyuzamo agakora siporo yo kugenda ndetse agakunda no gusenga.

Yemeza ko hari indangagaciro abona ku bandi akumva yazigiraho by’umwihariko izishingiye ku gukora cyane.

Mu bijyanye n’umuziki, Kazarwa, yagaragaje ko nubwo adakunze gukurikirana indirimbo zisanzwe z’abahanzi ariko akunda Umuhanzi Bwiza na Bruce Melody by’umwihariko ku ndirimbo ‘Ogera’ bakoreye Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana burya ngo yihebeye korali ya Ambassadors of Christ cyane ko ari n’umukirisitu usengera mu Itorero ry’Angilikani ry’u Rwanda.

  • Kagame ni icyitegererezo kuri we

Kazarwa Gertrude yagaragaje ko Perezida Paul Kagame ari we muntu kuri ubu afatiraho icyitegererezo kubera imiyoborere ye itangaje.

Yashimangiye ko urebye uko Paul Kagame yayoboye u Rwanda rwari ruvuye muri Jenoside yakorewe Abatutsi n’aho rugeze uyu munsi ubona ko yaruhinduye rwiza bishingiye ku miyoborere ye myiza.

Ati “Buriya ikintu kiba gikomeye, urabona ndi mukuru nabonye Leta zitandukanye, ubu ni bwo nabonye ubuyobozi bwita ku Munyarwanda, bukavuga ngo Umunyarwanda abuze iki? Ndetse umuyobozi akaba yanarara adasinziriye yibaza impamvu Umunyarwanda atabona ikintu runaka.”

Kazarwa yagaragaje ko urukundo yikunda rutuma ashimira Imana uko yamuremye ndetse akanezezwa n’imiterere ye ku buryo nta rugingo na rumwe rwe adakunda.

Mu buzima bwe nk’umubyeyi ngo icyamushimishije cyane ni ukubyara umwana, akavuka ari muzima na we ntagire ikibazo ndetse akabona aramureze arakuze.

Birumvikana ko mu ubuzima butwereka ibyiza butuzigamiye n’ibibi, Kazarwa yemeza ko yahuye n’ibihe by’icuraburindi ubwo abe bicwaga.

Ni ikintu cyamubabaje, kimutera kwiheba ariko igihugu cyongera kumuremamo icyizere cyo kubaho bituma abona abantu bose bariho nk’umuryango we.

Nk’umugore, akunda kubona umugabo ukora cyane, ugira umwete, kuko udakora aba ahamagara ubukene. Ikindi ngo akunda uwirinda ikinyoma, akirinda gufata ibitari ibye ngo abyiyitirire ndetse n’unyurwa n’ibyo afite.

Ku ruhande rw’umwana, ngo akunda umwana w’umunyakuri kandi iyo arezwe neza akurana uwo muco wo kuvugisha ukuri no kuba umuntu ukunda inzira nzima.

  • Inama ku rubyiruko

Kazarwa agaragaza ko inama yatanga ku rubyiruko zishingiye ku gukunda igihugu no kwibuza ikintu icyo ari cyo cyose cyarutesha agaciro.

Ati “Inama naha urubyiruko ni ugukunda igihugu cyawe, ukibuza ikintu icyo ari cyo cyose cyagutesha agaciro. Urubyiruko rukwiye kwihesha agaciro, rukwiye gukora kuko ruri mu gihugu cyiza, cyitwitaho kandi ni ngombwa kwiga.”

Yashishikarije urubyiruko gushyiraho umwete mu kwiga, kandi bakabikora nk’abashaka kumenya aho kubikora bashaka amonota yo mu ishuri.

Ikindi yagaragaje urubyiruko rukwiye gushyiramo imbaraga, ni ibirebana no kugira umwuga runaka rushobora kumenya gukora kuko ari ingenzi ku buzima.

Ati “Nubwo warangiza Kaminuza, ugasubira ukajya gushaka umwuga. Wakwiga gusudira, gutunganya amashanyarazi n’ibindi kugira ngo tuvaneho abantu bavuga ngo akazi karabuze.” (IGIHE & THEUPDATE)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *