Ubuyobozi bwa RDF na RNP bwahaye impanuro inzego z’Umutekano mbere yo kwerekeza muri Mozambique

Itsinda ry’Ingabo z’u Rwanda (RDF) na Polisi y’u Rwanda (RNP) bitegura kujya mu butumwa bwo kugarura amahoro mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique, kuri uyu wa Kabiri bagejejweho ubutumwa bw’impamba bwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda mbere y’uko boherezwa muri ubu butumwa.

Ubu butumwa bwabibutsaga ko bagomba kurangwa n’ikinyabupfura n’ubwitange mu kazi kabo.

Babwiwe ko bagenzi babo bababanjirije bakoze akazi k’indashyikirwa bityo ko bagomba gukomerezaho bajya imbere aho gusubira inyuma.

Umugaba w’Ingabo zirwanira ku Butaka, Maj Gen Vincent Nyakarundi ari kumwe n’Umuyobozi wungirije wa Polisi ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent B. Sano nibo babagejejeho ubu butumwa bahawe na Perezida wa Repubulika, Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda.

Ni igikorwa cyabereye mu Kigo cya Gisirikare cya Kami.

Kohereza Ingabo na Polisi muri Mozambique ni igikorwa gishimangira umubano mwiza uri hagati y’iki gihugu n’u Rwanda.

Muri Nyakanga 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na polisi kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Muri Nyakanga umwaka wa 2021 ni bwo u Rwanda rwatangiye kohereza Ingabo na polisi kurwanya ibyihebe mu Ntara ya Cabo Delgado.

Kugeza ubu ababarirwa mu 2500 nibo bari muri ibyo bikorwa aho bafatanya na bagenzi babo bo mu nzego z’umutekano za Mozambique.

Perezida wa Repubulika, Paul Kagame aherutse gutangaza ko gukemura ibibazo by’umutekano muri iyi Ntara bigeze kuri 80%, aho 20% bisigaye na byo bizakemuka vuba.

Amafoto

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *