Ubusuwisi: Ibihumbi 45 by’Amapawudi byashyiriweho abazakura Ibisasu byajugunywe mu Mazi

Abakerarugendo baba baryohewe n’ahantu haberanye no kwifotoreza ho ku biyaga bya Lucerne, Thun cyangwa Neuchâtel, bashobora gutungurwa no kumenya ikiri munsi y’ayo mazi meza yo mu misozi miremire.

Mu gihe cy’imyaka, igisirikare cy’Ubusuwisi cyakoresheje ibiyaga nk’ahantu ho kujugunya ibisasu bishaje, cyizeye ko bishobora kuhashangukira mu mutekano.

Mu kiyaga cya Lucerne honyine, bigereranywa ko hari toni 3,300 z’ibisasu, na toni 4,500 z’ibisasu mu mazi y’ikiyaga cya Neuchâtel, igisirikare cy’Ubusuwisi kirwanira mu kirere cyakoresheje mu myitozo yo gutera ibisasu kugeza mu mwaka wa 2021.

Bimwe muri ibyo bisasu biri mu ntera iri hagati ya metero 150 na metero 220 mu bujyakuzimu, ariko ibindi byo mu kiyaga cya Neuchâtel byo biri muri metero esheshatu cyangwa zirindwi munsi y’amazi.

None ubu, urwego rwa gisirikare rw’Ubusuwisi rurimo gutanga amafaranga 50,000 y’Ubusuwisi (angana na miliyoni 77 mu mafaranga y’u Rwanda) nk’igihembo ku muntu watanga igitekerezo cyiza cy’uburyo ibyo bisasu byakurwamo.

Ibitekerezo bitatu bya mbere byiza by’uburyo bw’igisubizo gitekanye kandi kitangiza ibidukikije cyo gukuramo ibyo bisasu, bizasaranganya icyo gihembo – ariko igikorwa cyo kubikuramo mu mutekano cyitezwe kuzatwara za miliyari.

  • Ibyago bibiri

Kuba hari ibisasu byinshi cyane byajugunywe mu biyaga byo mu Busuwisi – ikiyaga cya Brienz ni ikindi na cyo cyajugunywemo ibisasu – bimaze imyaka ibarirwa muri za mirongo bizwi, nubwo abantu babajije iby’umutekano mu gihe cya vuba aha gishize.

Marcos Buser, Umusuwisi uri mu kiruhuko cy’izabukuru akaba n’umuhanga mu bumenyi bw’imiterere y’isi (geology), wagiriye inama leta y’Ubusuwisi kuri iyi ngingo, mu myaka icumi ishize yanditse inyandiko y’ubushakashatsi aburira ku byago byo kujugunya ibisasu muri ubwo buryo.

Yavuze ko ibyo bisasu biteje ibyago bibiri. Icya mbere, nubwo biri munsi y’amazi, haracyari ibyago byuko byaturika, kuko ahenshi “igisirikare nticyabikuyeho igice cy’aho biturikirizwa mbere yo kubijugunya”.

Hakaba kandi no kwandura kw’amazi n’ubutaka – birashoboka cyane ko ikinyabutabire cya TNT cy’ubumara (uburozi) bwinshi cyane gishobora guhumanya amazi y’ikiyaga hamwe n’ibisigazwa byireka (kwireka) hasi.

Leta y’Ubusuwisi yemeye ko ibintu birimo nko kuba hatagaragara neza, ibyuma bifite imbaraga za rukuruzi hamwe n’uburemere bw’ibisasu “ni imbogamizi zikomeye ku gukuramo ibisasu mu buryo bwiza ku bidukikije”.

Isuzuma ry’uburyo bushobora kwifashishwa mu kubikuramo ryo mu mwaka wa 2005, ryagaragaje ko ibisubizo byose byifujwe byo gukuramo ibisasu biteje ibyago bikomeye ku rusobe rw’ibinyabuzima rworoheje rwo mu biyaga.

  • Amateka y’ibibazo

Si ubwa mbere igisirikare cy’Ubusuwisi kigaragaye nk’igifite uburangare ukuntu, ku bijyanye n’intwaro zacyo.

Icyaro cya Mitholz kiri mu misozi miremire cyabayemo iturika rikomeye cyane ry’ibisasu mu mwaka wa 1947, ubwo toni 3,000 z’ibisasu, igisirikare cyari cyarahunitse mu musozi muremure uteganye n’icyo cyaro, zaturikaga.

Abantu icyenda barishwe, n’icyaro kirasenyuka. Uko guturika kwanumviswe kugeza mu ntera ya kilometero 160 mu mujyi wa Zurich.

Hanagiye habaho amahano ajyanye na gahunda yo guhera mu gihe cy’intambara y’ubutita yo kutagira uruhande Ubusuwisi bubogamiyeho, aho mu kwirinda kwa gisirikare hategwaga ibisasu ku mateme (ibiraro mu Kirundi) no mu myobo mu kwirinda igitero.

Ku mateme amwe, byabaye ngombwa ko ategurwamo (akurwamo) ibisasu mu buryo bwihuse kubera imodoka ziremereye zigezweho zo gutwara ibicuruzwa zashoboraga gutuma ibisasu biturika.

No muri iki cyumweru, igisirikare cyahishuye ko amakuru atangwa n’abasivile y’aho babonye ibisasu bitaturitse mu byaro byo mu Busuwisi, yiyongereyeho 12% mu mwaka ushize (ugereranyije no mu mwaka wa 2022).

No ku misozi y’urubura, ubu irimo kugabanuka kubera ingaruka z’ihindagurika ry’ikirere, gushonga kw’urubura kurimo kugaragaza ibisasu byakoreshejwe cyangwa bitarakoreshwa byasigaye aho mu misozi miremire byo mu myitozo ya gisirikare yahakorewe mu myaka ibarirwa muri za mirongo ishize.

Ni umurage uturuka muri gahunda y’Ubusuwisi yo “kutabogama mu bya gisirikare” – ituma bugira igisirikare kigizwe n’imitwe itandukanye y’abaturage bahawe imyitozo ya gisirikare bashobora kwitabazwa bibaye ngombwa (abagabo bose b’Abasuwisi basabwa gukora umurimo wa gisirikare).

Ibyo bituma Ubusuwisi butanga imyitozo ku basirikare babwo ibera hafi ya yose imbere muri iki gihugu gituwe mu bucucike.

  • Igikorwa kizafata igihe kandi gihenze

Igikorwa cyo gukura ibisasu mu biyaga by’Ubusuwisi cyitezwe kumara igihe kandi kikagorana. Ariko mbere na mbere, hacyenewe ko umuntu atanga igitekerezo cya gahunda ishoboka y’uburyo bwo kubikuramo.

Mu gihe bamwe binubira ko igisirikare cyagakwiye kuba cyarabanje kubitekerezaho mbere yo kujugunya ibisasu mu biyaga, mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo inama abahanga mu bumenyi bw’imiterere y’isi bagiraga igisirikare ni uko iyo mikorere yari itekanye.

Ubu ibisubizo ni byo birimo gushakishwa. Nyuma y’ubwo busabe bw’urwego rwa gisirikare rw’Ubusuwisi, abaturage bashobora gutanga ibitekerezo byabo kugeza muri Gashyantare (2) umwaka utaha, ubwo bizasuzumwa n’akanama k’inzobere nta mazina ariho (agaragara) y’ababitanze.

Batatu ba mbere batsinze bazatangazwa muri Mata (4) umwaka utaha.

Leta yagize iti: “Ntibiteganyijwe gushyira mu bikorwa ako kanya ibitekerezo byatanzwe, ariko bishobora kuba ishingiro ryo gusobanura kurushaho cyangwa gutangiza imishinga y’ubushakashatsi.”

Buser ajya inama yo kwiyambaza Ubwongereza, Norvège, cyangwa Denmark (Danemark), bikagira inama Ubusuwisi, kubera ukuntu byashoboye guhangana n’ikibazo cy’ibisigazwa by’intwaro birimo izitaraturitse byo mu gihe cy’intambara.

Na we azatanga ibitekerezo? “Oya, ubu ndashaje cyane… ariko babaye hari inama bacyeneye bizanshimisha kuyibagira.” (BBC)

Amafoto

Ibikorwa byo gukura ibisasu mu biyaga byitezwe kuzatwara amafaranga abarirwa muri za miliyari

 

Mbere, kujugunya ibisasu mu biyaga byibazwaga ko ari uburyo butekanye

 

Umujyi uri mu nkombe y’ikiyaga cya Brienz mu misozi miremire yo mu Busuwisi, imisozi miremire igaragara inyuma yawo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *